Uwo mugabo ukomoka muri Philippines yari yashyizwe mu kato muri hotel iherereye mu mujyi wa Kaohsiung, aza gusohoka mu cyumba yari yashyizwemo ajya mu kirongozi cya hotel.
Camera zo muri hotel zamufashe asohoka, umukozi wo muri hotel abibonye ahita ahamagaza inzego zishinzwe ubuzima zije zimuca amande ya 3.500$, hafi miliyoni 3,5 Frw.
Amabwiriza yo muri Taiwan, ntabwo yemerera abari mu kato kuva mu byumba baba bashyizwemo.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko abantu bashyizwe mu kato badakwiriye kwibwira ko nibanyuranya n’amabwiriza bizabagwa amahoro.
Mu mujyi wa Kaohsiung hari hoteli 56 zishyirwamo abantu bari mu kato, zikaba zifite ibyumba 3 000.
Muri Taiwan hamaze kuboneka abarwayi 716 ba Coronavirus muri miliyoni 23 zituye icyo kirwa. Abantu barindwi nibo bapfuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!