Yabonye ikofi ye yarimo miliyoni 1,7 Frw yari amaze imyaka ibiri ataye mu kabari mu Bufaransa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Kanama 2020 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Umusore wo mu Bubiligi yabonye ikofi ye irimo ama-euro 1700 (asaga miliyoni 1,7 Frw) yari amaze imyaka ibiri ataye mu kabiri ko muri Komine ya Montmorillon mu Bufaransa. Ni ibintu byatangaje benshi by’umwihariko ba nyiri ako kabari.

Uwo musore mu 2018 yagiye mu Burengerazuba bw’u Bufaransa asangira agacupa n’inshuti ze eshatu bicaye ku ibaraza ry’akabari ko mu gace ka Montmorillon. Mu gusukura ameza, abakozi b’ako kabari baje gusanga hari umuntu wataye ikofi ye aho ku ntebe.

Barayifashe bayishyira muri kontwari y’akabari bategereza ko hari umuntu waza kugaruka ayishaka. Amasaha yo gufunga yageze iyo kofi igihari nta n’umuntu urajya kuyibaza. Nyuma baje kuyifungura basanga irimo amafaranga menshi, maze mu kwirinda gukomeza kuyacungira umutekano, bahitamo kuyijyana kuri polisi ngo abe ariyo iyabika mu gihe hategerejwe nyirayo.

Polisi yabitse neza iyo kofi yarimo n’ibyangombwa bya nyirayo. Gusa mu buryo butunguranye, Ambasade y’u Bufaransa n’iy’u Bubiligi zaje gukorana hashakishwa uwo muntu, baza kumubona nyuma y’imyaka ibiri mu gihe yari yaramaze kwiyumvisha ko atazigera abona ikofi ye ukundi.

Ubwo yamenyaga iyo nkuru nziza, yagiye gufata ikofi ye, ayifunguye ayisangamo inote zose zarimo uko zakabaye.

Umuyobozi w’ako kabiri nawe ntabwo yigeze amenya ko ikofi yabonye nyirayo. Nyuma nibwo yaje kumva umwe mu bakiliya be avuga ko hari inshuti ye y’Umubiligi yabonye ikofi ye, gusa uwo muntu yari umubyeyi w’uwo musore wabonye ikofi ye.

Abo babyeyi b’uwo musore baje gushimira nyiri ako kabari ku bw’ubunyangamugayo, bigeza n’aho bajya kumushimira mu rugo rwe ku bw’uwo mutima mwiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .