X Æ A-12, izina ridasanzwe umuherwe Elon Musk yise umwana we

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Birashoboka ko X Æ A-12 ari rimwe mu mazina agoye gusoma ahawe umwana. Gusa ahari si ko bimeze kuri Elon Musk, umuherwe utunze miliyari 37,9 z’amadolari wibarutse umuhungu.

Ku wa Mbere, Elon Musk washinze uruganda rw’imodoka rwa Tesla hamwe n’umukunzi we, Claire Boucher, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Grimes batangaje ko bibarutse umwana w’umuhungu. Ubu, bamwise X Æ A-12 Musk, izina ryatangaje abantu benshi.

Mu 2018 nibwo byamenyekanye ko Musk w’imyaka 48 akundana na Grimes wa 32. Ubu bombi bafitanye umwana w’umuhungu. Bamuhitiyemo izina rya X Æ A-12 Musk.

Ni izina bishoboka ko ritazemerwa mu bitabo by’irangamimerere kuko nko muri Leta ya California aho bivugwa ko Grimes yabyariye, amazina arimo ibimenyetso biherekeza amagambo [Diacritique] ntabwo ajya yemerwa, urugero ni nka è, ñ, ē, ç.

Grimes yifashishije twitter maze asobanura mu buryo burambuye icyo buri nyuguti igize izina ry’umwana we isobanura.

X yavuze ko isobanura ikintu kitazwi. Nko mu mibare, X ikoreshwa mu gusimbuza agaciro k’ikintu kitazwi.

Æ, ubusanzwe ni ihuzwa rya a na e. Byakundaga gukoreshwa mu cyongereza cya kera ariko ubu ni hake wabibona byanditse, gusa mu ndimi zikoreshwa muri Danemark na Norvège bifatwa nk’inyuguti.

Æ kandi ni inyuguti zigaragara mu izina uyu muhanzikazi yahaye album ye yasohotse mu 2019 yitwa 4ÆM (Miss Anthropocene). Yari iriho indirimbo nka "Violence", "So Heavy I Fell Through the Earth", "My Name Is Dark", "Delete Forever" n’izindi.

A-12 byo ni izina ry’indege yakoreshwaga n’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA, mu myaka ya za 1960. Abayikoze banayitaga Archangel, ikaba indege yagendaga idasakuza kandi ikihuta cyane.

Grimes yavuze ko A muri A-12 isobanura kandi Archangel, izina ry’indirimbo akunda cyane.

Usibye se w’umwana na nyina, nta wundi muntu uzi uko iri zina risomwa gusa abantu kuri Twitter bagerageje guhuza izi nyuguti kugira ngo bakuremo izina rimwe, birangira benshi bahurije ku kuba risomwa nka “X Ash Archangel”.

Uyu mwana uvutse ni uwa Karindwi wa Musk abyaye ku bagore batandukanye.

Elon Musk na Grimes batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .