Mu 2011 nibwo Butera Knowless na Vampino bakoranye indirimbo bise ‘Byemere’ yaje kwamamara ituma amazina y’aba bahanzi arushaho gutumbagira ku isoko ry’umuziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, ntabwo bongeye guhura, ndetse imyaka yari ibaye 13 batarahurira ku rubyiniro ngo baririmbane.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko ubwo Vampino yamenyaga ko Butera Knowless afite igitaramo i Kampala, yifuje ko bazaririmbana iyi ndirimbo, undi abyemera atazuyaje.
Nyuma yo kwemeranya kuririmbana iyi ndirimbo, aba bahanzi bari bakumburanye, baje guhurira mu kabari kitwa ‘Nomad Bar & Grill’ ahagombaga kubera iki gitaramo babanza kuramukanya mbere y’uko bahurira ku rubyiniro.
Butera Knowless yatunguranye mu gitaramo cye, yitwaza ababyinnyi b’imbyino gakondo z’u Rwanda ndetse akananyuzamo indirimbo zo ha mbere zirimo Hobe, Naraye ndose ya Kamaliza n’izindi nyinshi.
Ubwo yari ageze hagati iki gitaramo, yaje guhamagara Vampino ku rubyiniro ngo bafatanye kuririmbana indirimbo ‘Byemere’ bari bamaze imyaka 13 bakoranye.
Knowless ahamagara Vampino yabanje gucira muri make abakunzi be inkuru y’uko bahuye by’impanuka, ati “Mu myaka ishize naje inaha nje gukorana indirimbo n’umuhanzi (aha akaba yashakaga kuvuga Cindy Sanyu) nyuma yaje kuntenguha ntiyaboneka […] byaratubabaje, twicwa n’agahinda ariko nyuma nza guhura n’umugabo mwiza w’imico myiza dukorana indirimbo.”
Vampino akigera ku rubyiniro yashimiye Knowless ahamya ko atewe ishema n’urwego agezeho, ati “Butera Knowless untera ishema, nta muhanzi nzi untera ishema nka we. Uyu muhanzikazi yaje inaha atavuga Icyongereza akoresha Ikinyarwanda n’Igifaransa. Kugira ngo dukorane byasabaga ko haba hari umusemuzi […] wowe na Rabadaba ni mwe bahanzi muntera ishema rwose.”
Aba bahanzi bahise banzika bataramira abakunzi babo mu ndirimbo ‘Byemere’, iba ibaye inshuro yabo ya mbere bahuriye ku rubyiniro nubwo bamaze imyaka 13 bakoranye indirimbo.
Uretse iyi ndirimbo, Butera Knowless yaririmbiye abakunzi be nyinshi mu ze zakunzwe baratarama biratinda.
Butera Knowless amaze iminsi muri Uganda aho yitabiriye inama yiswe ‘Decent Africa Summit’ yabereye muri Kampala Serena Hotel ku wa 10 Ukuboza 2024.
Nyuma y’iyi nama nibwo Butera Knowless yataramiye abakunzi be mu gitaramo cyahuje abatari bake bari bakoraniye muri ‘Nomad Bar & Grill’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!