Uyu mugabo waherukaga kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ubwo yavugaga ko natorwa inkengero z’imihanda yo muri Kenya azazihingaho urumogi aho kuba indabo, agaragaza ko ubucuruzi bw’inyama z’imbwa n’iz’inzoka ari kimwe mu byafasha Kenya kwigobotora imyenda ifite.
Ubwo Prof George Wajackoyah yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ahitwa Kakamega yakomeje avuga ko izi nyama zifite isoko rikomeye mu bihugu nk’u Bushinwa.
Ati “Guverinoma yanjye izajya yohereza mu mahanga inyama z’inzoka n’imbwa kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura imyenda igihugu cyacu kibereyemo amahanga. Tuzaba dufite ahantu henshi dukura amafaranga azadufasha guhindura imiterere y’ubukungu bwacu.”
Kugeza ubu Kenya ni kimwe mu bihugu bya Afurika, aho abaturage babyo bahora bijujuta kubera imyenda bifite. Kugeza mu 2021 byabarurwaga ko Kenya ifitiye amahanga imyenda ibarirwa muri miliyari 35,7$, aya ni 51% by’imyenda yose iki gihugu gifite kuko hari n’iy’imbere mu gihugu.
Abajijwe n’abari bitabiriye iki gikorwa cye cyo kwiyamamaza icyo azakora kugira ngo akemure ikibazo cy’ubushomeri muri Kenya cyane cyane mu rubyiruko, Prof Wajackoyah yavuze ko azirukana abanyamahanga bose batuma abaturage ba Kenya babura imirimo. Ati “Nintorwa nzirukana Abashinwa badutwarira imirimo”.
Uretse izi gahunda, Wajachoyah avuga ko ateganya ko gushyiraho ba minisitiri b’intebe umunani, agaharika itegeko nshinga mu gihe cy’amezi atandatu kandi akagena ko Abanya-Kenya bajya bakora iminsi ine mu cyumweru, ni ukuvuga guhera ku wa Mbere kugera ku wa Kane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!