Agihabwa uwo munani yahise aguramo igare rikoresha amashanyarazi hanyuma aritwara agiye gufata kamwe mu kabari gaherereye mu bice bya Bavaria.
Imbaraga z’agasembuye zamaze kumugeramo, si ukwishima arasizora, icyakora ibyari umunezero, bihinduka amarira ya mafaranga arayata.
Polisi yo muri icyo gice ni yo yamurandase imujyana ahabarizwa abantu batagira iwabo, undi ntiyamenya uko yageze aho kuko yari mu by’ishimo by’agasembuye.
Ayo mafaranga yari mu gikapu yasize kuri Sitasiyo ya Gari ya Moshi y’i Bavalia.
Ku bw’amahirwe nubwo ayo mafaramga yamaze ijoro ryose aho hantu nta muntu wigeze ayakoraho.
Umugenzi yageze kuri iyo sitasiyo ahasanga igare ry’amashanyarazi, telefone, akavarisi gato, n’igikapu cyarimo ayo mafaranga, ahita ahamagaza polisi.
Polisi ikimenya ayo makuru yafunze aho hantu, hanyuma isaka cya gikapu isangamo ibihumbi 42 by’Amayero nta muntu wakuyeho inoti n’imwe.
Ikibimenya yibutse umugabo yigeze gutwara yasinze mu ijoro ryabanje, ikamujyana ahabarizwa abatagira aho baba.
Yahise ijya kumushaka imushyikiriza amafaranga ye, umugabo agaragaza ko uwo munani we yawutaye nyuma y’ibyishimo birenze yagize nk’umuntu wari ubonye ayo mafaranga angana atyo kandi yari ntaho nikora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!