00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari umunyeshuri wa mbere ku Isi ukuze wiga mu mashuri abanza, yapfuye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 03:27
Yasuwe :

Priscilla Sitienei, Umunya-Kenya wari umunyeshuri wa mbere ukuze ku Isi wiga mu mashuri abanza, yitabye Imana ku myaka 99 y’amavuko.

Uyu mukecuru yapfuye ku wa Kane nk’uko byatangajwe n’umuhungu we, Sammy Chepsiror. Yaguye mu rugo rwe nyuma y’iminsi mike atangiye gutaka ububabare mu gatuza iminsi itatu mbere y’urupfu rwe.

Mbere y’uko arwara, yakurikiraga amasomo ye nk’ibisanzwe ariko ububabare yagize mu gatuza bwatumye asiba kujya kwiga.

Priscilla Sitienei yari afite imyaka 94 ubwo yumvishaga umuyobozi w’ishuri ryo mu gace ke ko akwiriye kumwakira nk’umunyeshuri mu kigo cye.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi n’Umuco, yavuze ko intego ye ari ugutera imbaraga Abanya-Kenya ku buryo abataye ishuri bongera bakarisubiramo na nyuma y’uko babyaye.

Yavugaga ko nta burezi, umuntu udashobora kumutandukanya n’inkoko.

Amafoto y’uyu mukecuru mu bihe bitandukanye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .