00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uturere twa Rusizi na Karongi tugiye gutora abayobozi bashya

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 March 2025 saa 12:26
Yasuwe :

Akarere ka Rusizi n’aka Karongi twombi two mu Ntara y’Iburengerazuba, tumaze amezi atanu tuyobowe na Komite Nyobozi z’agateganyo, tugiye gutora abayobozi bashya.

Ni mu matora ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere twa Burera, Karongi, Rusizi, Nyamasheke, Kamonyi, Muhanga na Bugesera.

Uturere turimo Burera, Karongi, Nyamasheke na Muhanga nyuma yo kuzuza Inama Njyanama, abajyanama bazitoramo Perezida w’Inama Njyanama.

Mu Karere ka Karongi, nyuma yo gutora abajyanama batatu bo kuzuza Inama Njyanama, abajyanama b’akarere bazitoramo Perezida w’Inama Njyanama, babone gutora Umuyobozi w’Akarere, n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ubukungu.

Ni nyuma y’aho tariki 15 Ugushyingo 2024, Mukase Valentine wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yeguriye rimwe na Niragire Theophile wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.

Tariki 16 Ugushyingo 2025, Muzungu Gerald wigeze kuba Meya wa Kirehe, yagizwe Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi, asimbuye Mukase Valentine naho Nsabibaruta Maurice agirwa Umuyobozi w’Akarere ka Karongi w’agateganyo ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Mu Karere ka Rusizi biteganyijwe ko nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere, abajyanama bazitoramo Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ni nyuma y’aho tariki 23 Ugushyingo 2024, Dr. Anicet Kibiriga wayoboraga Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage beguye.

Uwo munsi Habimana Alfred wari Umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagizwe Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Uwimana Monique wari Umunyabanga w’Inama Njyanama agirwa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza w’agateganyo.

Mu kazi gategereje abayobozi bashya harimo gukosora imitangire ya serivisi bakazamura ikigero cy’abaturage banyurwa na serivisi kuko intego igihugu cyari cyihaye yari uko abanyurwa na serivisi bagomba kuba 90% bitarenze 2024. iyi ntego ntiragezweho.

Ikindi basabwa gushyirwamo imbaraga ni ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko Karongi na Rusizi turi mu turere twongeye kumvikanamo amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’itotezwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bindi bibategereje harimo gukurikirana ibikorwaremezo biri kubakwa muri utu turere, abaturage bose bakazaba bafite amazi n’amashanyarazi bitarenze 2029 nk’uko biteganyijwe mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere NST2.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .