CNN ivuga ko iki gikorwa cyo gupiganira gusangira n’umushoramari Warren Buffett, cyateguwe na eBay ku bufatanye Glide Foundation, umuryango udaharanira inyungu ugamije kurwanya inzara, ubukene no kwita ku batagira aho baba.
Uwegukanye ishema ryo gusangira na Warren Buffett, yatanze amafaranga akubye inshuro enye ay’uwari watsinze mu 2019 witwa Justin Sun, umushoramari mu by’ifaranga ry’ikoranabuhanga wari watanze angana na 4 567 888$.
Mu myaka ibiri itambutse iki gikorwa nticyabashije kuba bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi ku buryo ibikorwa nk’ibyo bihuriza abantu hamwe bitashoboraga kubaho.
Uwatsindiye iri piganwa utatangajwe amazina, byitezwe ko azasangirira ku meza amwe na Warren Buffett hamwe n’abandi bashyitsi barindwi. Iki gikorwa giteganyijwe kuzabera ahitwa Smith & Wollensky mu Mujyi wa New York.
Byatangajwe ko uwatsinze kuri iyi nshuro ari we wa nyuma ugize ayo mahirwe bitewe n’uko biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gupiganira gusangira na Warren kizahita gihagarara.
Perezida akanaba Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Glide, Karen Hanrahan yashimye ubugwaneza bwa Warren Buffett.
Ati “Mu izina rya Glide n’abagenerwabikorwa bacu, ndashimira Warren Buffett ubugwaneza bwe butiganda, imikoranire, ubwitange n’umusanzu we muri gahunda yacu yo gufasha.”
Iki gikorwa cyari cyaratangijwe na Susie Buffett, uwari umugore wa Warren mbere y’uko atabaruka mu 2004.
Warren Edward Buffett ni umwe mu bantu batunze amafaranga menshi Isi ifite dore ko umutungo we ubarirwa muri miliyari 93,4$. Ni umuyobozi wa Berkshire Hathaway, ikigo cy’ishoramari mu bintu bitandukanye birimo ubwishingizi, ingendo zifashisha gari ya moshi, inganda ndetse n’ingufu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!