USA: Yahisemo gukorera ubukwe mu bitaro yakiriyemo Covid-19 (Video)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Henry Bell n’umukunzi we, Antionette Brown, bahisemo gukorera ubukwe mu bitaro bya Orange Park Medical Center aho uyu mugabo yari amaze iminsi avurirwa icyorezo cya Covid-19.

Henry Bell na Antoinette bari bamaze imyaka 14 babana nk’umugabo n’umugore ariko batarigeze basezerana imbere y’Imana n’amategeko.

Ku wa 13 Nzeri nibwo uyu mugabo ( Henry Bell) yagejejwe muri ibi bitaro arembye cyane kubera icyorezo cya Covid-19, ahita ashyirwa ku mashini zifasha abarwayi guhumeka zizwi nka ‘Ventilators’.

Antoinette Brown ngo nta cyizere yari afite ko uyu mukunzi we bamaranye igihe kirekire azarokoka Covid-19 bitewe n’uburyo yari arembye.

Nyuma y’ibyumweru umunani, uyu mugabo yaje koroherwa maze ku wa 6 Ugushyingo, ubuyobozi bw’ibi bitaro bufata umwanzuro wo kumusezerera. Bitewe n’amateka bagiriye muri ibi bitaro bahisemo kuhagirira urwibutso bazibuka mu buzima basigaje ku Isi, bahakorera ubukwe.

Antoinette Brown yavuze ko bahisemo gukorera ubukwe muri ibi bitaro bitewe n’uburyo abakozi babyo babitayeho kugeza ubwo babiyumvamo nk’umuryango.

Ati “Uko yari amaze (umugabo we) byaganishaga ku rupfu. Twahisemo kubikora ubu kubera ko twumva abakozi b’ibi bitaro ari nk’umuryango kandi twifuzaga kubasangiza ubuzima bongeye kuduha.”

Umuvugizi w’ibi bitaro, Carrie Turansky, yashimiye uyu muryango watekereje kubyaza umusaruro amahirwe ya kabiri ubuzima bubahaye.

Ati “Nyuma y’uru rugendo, Henry Bell n’umukunzi we ntibashakaga kongera gutegereza undi munota kugira ngo bashyingiranwe kandi bazirikanye cyane abakozi b’ibitaro bifuza gukorera ubukwe hano.”

Henry Bell yahisemo ko ugushyingiranwa kwe na Antoinette Brown kubera mu bitaro yakiriyemo Covid-19
Byari ibyishimo bikomeye
Umuhango wo gushyingirwa kw'aba babiri witabiriwe n'abaganga bo muri ibi bitaro
Henry Bell na Antoinette Brown hamwe n'ababatahiye ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .