USA: Yabyaye ari muri koma no ku mashini zimwongerera umwuka kubera COVID-19

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibyumweru bitatu abyaye, umugore witwa Emily Brown ufite imyaka 31 wo muri leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabashije guhura n’umwana we w’umuhungu yibarutse ubwo yari ari muri koma no mu byuma bimufasha guhumeka kubera Covid-19.

Hagati mu kwezi kwa cyenda nibwo uyu mugore yagiye kwa muganga afite inda y’ibyumweru 31, avuga ko ari guhumeka bigoranye, yahise ashyirwa mu bitaro ahabwa ibyuma bimufasha guhumeka. Muri icyo gihe yarwanaga n’ubuzima ari no muri koma nibwo yibarutse uwo mwana atanabizi.

Mu minsi 32 yamaze kwa muganga afashwa guhumeka ndetse ari muri koma, abaganga babwiye umuryango we ko akomerewe cyane ndetse ko ashobora no kugendanirako ntakanguke. Gukira kwe ndetse no kwibaruka byabaye nk’igitangaza.

Umugabo we Josh Brown, yavuze ko babonaga bikomeye cyane, ati “Twumvise ko iyo uri ku byuma bigufasha guhumeka, udashobora kubaho bidahari, byari biteye ubwoba. Byahinduye uburyo nabonaga ubuzima, bikwigisha kubaho igihe ufite byuzuye.”

Emely yavuze ko atajyaga aha agaciro kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 ariko avuga ko byamuhaye isomo.

Ati “Nafataga Covid-19 nk’akantu koroshye, sinitaga ku byo kwambara agapfukamunwa numvaga ari ubugoryi, ariko nasanze Covid-19 ihari. Ambara agapfukamunwa, nanjye singakunda nta n’ubwo ari byiza kugenda wambaye iki kintu mu maso, ariko nibyo byiza cyane kuruta kuba ku byuma bigufasha guhumeka mu bitaro, umuryango wawe wibaza niba uzamera neza.”

Emily Brown yabonye umwana we yabyaye ari muri koma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .