USA: Igisamagwe cyanduye Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Mata 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Igisamagwe kiri mu kigero cy’imyaka ine mu gace kororerwamo inyamaswa ka Bronx Zoo muri New York cyasanzwemo Coronavirus.

Icyo gisamangwe cy’ingore cyiswe ‘Nadia’ kibaye imwe mu nyamaswa nke bivuzwe ko zanduye Coronavirus ubusanzwe yagaragaraga mu bantu.

Ibizamini byafashwe icyo gisamagwe byerekanye ko cyanduye Coronavirus.

Icyo gisamagwe cyabanaga n’izindi ngenzi zacyo esheshatu. Birakekwa ko zose zaba zarandujwe Coronavirus n’umwe mu bashinzwe gucunga urwo rwuri waba arwaye Coronavirus ariko ataragaragaza ibimenyetso.

Mu bimenyetso izo nyamaswa zagaragaje harimo gukorora. Umwe mu nzobere zita ku nyamaswa muri Bronx Zoo yagize ati “Ni ubwa mbere twumvise aho umuntu yanduje inyamaswa nayo ikarwara.”

Yavuze ko bahise batangira ubushakashatsi ku buryo iyo nyamaswa yanduye n’uburyo umuntu ashobora kwanduza inyamaswa, mu minsi mike bakazabisangiza abandi.

Urwo rwuri rwatangaje ko Nadia n’ibindi bisamagwe bibiri hamwe n’intare eshatu zagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus, batangiye kuzivura ku buryo bizeye ko zizakira vuba.

Mu bindi bimenyetso izo nyamaswa zagaragaje harimo kunanirwa kurya ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Inyamaswa zagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus zakuwe mu zindi zijya kwitabwaho.

Kumva ko inyamaswa zandujwe Coronavirus si ibisanzwe. Muri Hong Kong hari imbwa basanzemo Coronavirus mu minsi ishize ariko virusi yari ku kigero cyo hasi.

Mu minsi ishize kandi hari umugore wo mu Ntara ya Liège mu Bubiligi wanduje injangwe ye Coronavirus nkuko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ubuzima rusange muri icyo gihugu.

Urusamagwe rwo muri Amerika rwanduye coronavirus, bigakekwa ko rwandujwe n'umwe mu bari bashinzwe kurwitwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .