00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umwana w’imyaka ibiri yishe nyina amurashe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Veondre Avery, yatawe muri yombi akekwaho uburangare mu rupfu rw’umugore we warashwe n’umwana w’imyaka ibiri.

Umugore we Shamaya Lynn yapfuye muri Kanama uyu mwaka yishwe n’umwana we w’imyaka ibiri, wamurashe ari mu nama kuri Zoom.

BBC yatangaje ko Avery yari yasize imbunda mu rugo mu gikapu cy’umwana, umwana aza kuyibona arayifata atangira kuyikinisha. Yaje yomboka asanga nyina aho yari yicaye ari mu nama kuri Zoom, amurasa isasu rimwe amuhereye inyuma aramuhitana.

Abari kumwe na Lynn mu nama kuri Zoom bumvise ikintu giturika, babona Lynn araguye umwana asigara arira cyane.

Byabaye ngombwa ko bahamagara abashinzwe ubutabazi ariko bahagera Lynn yamaze gushiramo umwuka.

Avery ashinjwa uburangare no kwandarika imbunda bikaba byarateje urupfu, bitandukanye n’amabwiriza yahawe ubwo yemererwaga kuyitunga.

Mu gihe yahamwa n’icyaha, azahanishwa igifungo kigera ku myaka 15 muri gereza cyangwa se acibwe amande agera ku bihumbi 10 by’amadolari.

Uyu mugabo n’umugore wa bari bafitanye abandi bana babiri ariko ntibari bari mu rugo ubwo iryo sanganya ryabaga. Uyu mugabo azasubira mu rukiko tariki 23 Ugushyingo.

Lynn yishwe arashwe n'umwana we nyuma y'uko umugabo we asize imbunda ayandaritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .