00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yongeye kubona umuryango we nyuma y’imyaka 70 batandukanye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 September 2024 saa 01:45
Yasuwe :

Luis Armando Albino, umusaza w’imyaka 76 yongeye guhura n’umuryango we nyuma y’imyaka 70 baburanye ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko.

Uyu musaza yashimuswe mu 1951 ubwo yakinaga n’umuvandimwe we muri Pariki ya Oakland muri California.

Los Angeles Times yatangaje ko uwo musaza yabonetse bigizwemo uruhare na mwishywa we, witabaje Urwego rw’Iperereza muri Amerika (FBI) hagafatwa uturemangingo ndangasano (ADN) kugira ngo bemeze ko bafitanye isano.

Albino ari mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba yarahoze mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musaza umuryango waturutse muri Porto Rico. Ubwo yari afite imyaka itanu nibwo bimukiye muri Amerika ari kumwe n’abavandimwe be na nyina.

Yashimuswe muri Gashyantare 1951 ubwo yakinaga na mukuru we w’imyaka icumi. Yashimuswe n’umugore wamushikishije bonbons.

Albino yajyanywe i New York aba ariho akurira.

Uyu musaza umubyeyi we yapfuye mu 2005, mu gihe mukuru we Roger yapfuye muri iyi mpeshyi bamaze kubonana.

Albino ubwo yahuraga na mukuru we Roger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .