00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umugore ari mu nkiko azira gushumuriza abapolisi inzuki

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 10:12
Yasuwe :

Umugore wo muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu nkiko akurikiranyweho gushumuriza inzuki abapolisi bari baje kumwirukana mu nzu, kuko yananiwe kwishyura ubukode.

Rorie S. Woods w’imyaka 55 ubwo yagezwaga mu rukiko muri uku kwezi, yaburanye ahakana icyaha ashinjwa.

Yireguye we na bagenzi be bavuga ko icyo bakoze ari ukwigaragambya bamagana kwirukanwa mu nzu ku ngufu mu buryo butubahirije amategeko.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ubwo abapolisi bajyaga kwirukana uwo mugore mu nzu, bahuye n’agatsiko k’abigaragambya basaba ko icyo gikorwa cyahagarara.

Woods yahise agera aho ari mu modoka yuzuyemo inzuki, atangira kuzishumuriza abapolisi, bamwe zirabaruma barabyimbirwa bikomeye.

Uwo mugore we yari yaje yitwaje imyenda imufasha kutarumwa n’inzuki ahita ayambara, mu gihe abandi zari ziri kubarya.

Abapolisi bahise bamuta muri yombi bamushyikiriza ubugenzacyaha.

Urukiko rwategetese ko Woods afungurwa by’agateganyo akajya aburana ari hanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .