00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umugenzi yavuye mu ndege igenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 08:31
Yasuwe :

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona, umugenzi yasimbutse ava mu ndege yiteguraga guhagarara ku kibuga cy’indege cya Phoenix Sky Harbor.

Byabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo iyi ndege ya Sosiyete ya Southwest Airlines yari ivuye i Colorado yerekeza muri Arizona.

Uyu mugenzi yasimbutse iyi ndege yari imaze kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Phoenix Sky Harbor, iri kuzenguruka ku butaka.

Umuvugizi wa Southwest Airlines, Dan Landson, yatangaje ko ubwo umupilote wari utwaye indege yamaraga kubona ko hari umugenzi usimbutse yahise abimenyesha abashinzwe ikibuga cy’indege.

Ati “Raporo z’ibanze zigaragaza ko ubwo indege yari irimo irazenguruka, umugenzi wari uyirimo yayivuyemo anyuze ku rugi rw’inyuma. Uwari utwaye indege yahise ayihagarika amenyesha abashinzwe ikibuga.”

Kugeza ubu iyi sosiyete ivuga ko bataramenya uburyo uyu mugabo yabashije gufungura uru rugi.

Amakuru dukesha CNN avuga ko nyuma yo kuva muri iyi ndege uyu mugabo utaratangajwe imyirondoro yahise agenda yifungirana mu mu nzu iri kuri iki kibuga gusa nyuma yaje gukurwamo.

Uyu mugabo niwe wasimbutse ava mu ndege iri kugenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .