Abantu basaga 10 bamaze kwicwa n’ibyo biza byiswe ‘Milton’, bikaba byarabisikanye n’ibindi nkabyo byiswe ‘Helene’.
Miliyoni z’abaturage ba Leta ya Florida bavuye mu byabo, ariko mu ganze guhunga harimo umugabo umwe w’imyaka 54, witwa Joseph Malinowski. Uyu mugabo wiswe ‘Lieutenant Dan’, amaze iminsi abica bigacika ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri TikTok.
Malinowski ubwo inzego z’umutekano zatangaga impuruza ngo abantu bahunge inkubi y’umuyaga itaraza, we yarabyanze ahubwo afata ibye byose ahungira mu bwato bwe yatwikirije ihema.
Yavuze ko azaguma muri ubwo bwato kugeza inkubi irangiye, yigana inkuru ya ‘Nowa’ wo muri Bibiliya, warokotse umwuzure Imana yateje Isi.
Malinowski yinginzwe na Polisi ndetse n’abaturanyi bamwemerera hoteli yo gucumbikamo ariko arabyanga.
Inkuru ye imaze iminsi icicikana ku bitangazamakuru byinshi ku Isi, aho buri munsi iyo imyuzure yiyongereye bajya kumureba ngo bamenye niba akiri muzima.
Ubwato bwa Malinowski yabuziritse ku nkingi ziri ku cyambu cya Tampa Bay, ubundi arabureka bureremba mu mazi.
Kuri uyu wa Gatatu hafunguwe umurongo wo gufasha Malinowski ku rubuga Go Fund Me, aho rwakusanyije agera ku ibihumbi $40.
Uyu mugabo kandi yahawe ubundi bufasha na Adin Ross usanzwe azwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho yatanze ibihumbi $100 yo kugurira Malinowski ubwato bushya.
Malinowski yatangaje ko imyuzure nirangira, azakomeza kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ubuzima yabayeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!