00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umubare w’abanywa urumogi warenze uw’abanywa inzoga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 May 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko umubare w’abanywa urumogi buri munsi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika wamaze kuruta kure umubare w’abanywa inzoga.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Carnegie Mellon bugatangazwa ku itariki 22 Gicurasi, yabukoze yifashishije amakuru y’inzego z’ubuzima muri Amerika.

Bugaragaza ko mu 2022 Abanyamerika bagera kuri miliyoni 17.7 ari bo banywaga urumogi buri munsi cyangwa hafi ya buri munsi ugereranyije na miliyoni 14.7 z’abanywaga inzoga.

Umushakashatsi Jonathan Caulkins wanditse ubu bushakashatsi, avuga ko ari ubwa mbere muri Amerika abanywa urumogi babaye benshi kurusha abanywa inzoga.

Yongeyeho ariko ko inzoga ari zo zikiboneka ahantu henshi muri Amerika ariko ko abanywi ba buri munsi abenshi ari abanywa urumogi.

Ubu bwiyongere bw’abanywa urumogi muri Amerika bivugwa ko buterwa no kuba iki kiyobyabwenge cyaremewe n’amategeko kuva mu 2012 aho kugeza ubu muri Leta hafi ya zose zigize Amerika urumogi rwemewe gukoreshwa ku mpamvu z’ubuvuzi no mu nganda, mu gihe izindi zisigaye cyemewe gukoreshwa ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.

Umushakashatsi Caulkins kandi avuga ko mu 1992 hataratorwa itegeko rishya ryo gukoresha urumogi byemewe n’amategeko, Abanyamerika barunywaga buri munsi bari hasi ya miliyoni imwe ariko ubu bakaba barikubye inshuro 15.

Nubwo bimeze gutyo ariko, inzego zirwanya ibiyobyabwenge muri Amerika zigaragaza ibyago biterwa no kunywa urumogi zirimo indwara z’ubuhumekero, iz’umutima ndetse n’ibibazo mu mikurire y’umwana ufite nyina warunyoye amutwite.

Abanywi b'urumogi muri Amerika bakomeje kwiyongera ku bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .