USA: Ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina byagabanyutse mu bakiri bato

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 13 Kamena 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyamerika abakiri bato basigaye bakora imibonano mpuzabitsina gake, ariko icyorezo cya Coronavirus atari cyo nyirabayazana y’uku kugabanyuka.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya San Diego, bakoze ubushakashatsi bavuga ko kudakora imibonano mpuzabitsina byiyongereye mu bagabo bakiri bato b’Abanyamerika hagati ya 2000 na 2018.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu basesenguye amakuru bareba inshuro abantu bakora imibonano mpuzabitsina n’umubare w’abo bayikorana, bagendeye ku bisubizo byatanzwe n’abagabo barenga 4000 n’abagore 5000.

Icyagaragaye ni uko abagabo badafite akazi, abafite akazi k’igihe gito (Part-time) cyangwa amafaranga make, bakunze kugenda gake mu byerekeye imibonano mpuzabitsina.

Abo bahanga basanze abagabo badakora imibonano mpuzabitsina kuva ku myaka 18 kugeza kuri 24 bariyongereye bava kuri 18.9% hagati ya 2000 na 2002 bagera kuri 30.9% hagati ya 2016 na 2018.

Raporo y’ubashakashatsi yasohotse ku wa Gatanu mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cyitwa Jama, inavuga ko abagore bafite hagati y’imyaka 25 na 34 na bo bagenda bagabanya inshuro bakoraga imibonano mpuzabitsina ndetse ngo abanyeshuri nibo bashobora kuba ari benshi.

Ku rundi ruhande, abashakashatsi bavuze ko bigoye kumenya impamvu nyayo yateye iryo gabanyuka.

Umwanditsi wa raporo akaba n’umwarimu mu by’imitekerereze muri kaminuza ya San Diego Jean M Twenge, yavuze ko “Bigoye gukundana no kwishora mu mibonano mpuzabitsina mu gihe ubukungu butifashe neza.”

Kudindira mu mikurire bituma ingimbi n’abangavu bafata igihe kinini kugira ngo bajye mu cyiciro cy’abantu bakuru, nabyo ngo bishobora kuba indi mpamvu.

Ibyo ngo ntabwo bikubiyemo gusa kutajya mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, ahubwo harimo n’ibindi bikorwa bijyanye no gushyingiranwa no kubyara, harimo gukundana, kubana n’umukunzi, gutwita no kubyara.

Abashakashatsi kandi bavuga ko "kwiyongera kwa interinet n’itangazamakuru riyikoresha" bishobora kugira ingaruka ku mibonano mpuzabitsina.

Twenge ati "Mu magambo make, ubu hari amahitamo menshi ku byo gukora ku mugoroba kuruta uko byahoze kandi hari amahirwe make yo gukora imibonano mpuzabitsina niba abagomba kuyikora bahugiye mu mbuga nkoranyambaga."

Ntabwo ari abakiri bato bo muri Amerika gusa bagabanyije gukora imibonano mpuzabitsina. Abashakanye bo mu Bwongereza na bo ngo bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nke ugereranyije no mu myaka 20 ishize, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’u Bwongereza rya Hygiene & Tropical Medicine mu 2019 bwabigaragaje.

Ubushakashatsi bwerekana ko imibonano mpuzabitsina ifite inyungu nyinshi ku buzima, harimo kugabanya imihangayiko, imikorere myiza y’umutima no gusinzira neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .