00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Malia Obama yafashwe amashusho atumura itabi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 26 Ugushyingo 2017 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imfura wa Barack Obama, Malia Obama, ufite imyaka 19 y’amavuko akomeje kugenda avugawaho inkuru nyinshi, kuri ubu hasohotse amashusho agaragaza ari gutumura imyotsi y’itabi.

Aya mashusho yabanje gushyirwa kuri Instagram ariko aza gukurwaho nyuma y’igihe gito nubwo ubu akigaragara kuri Youtube.

Uyu mukobwa yagaragaye atumura imyotsi myinshi y’itabi, akaba yari ku umukino w’umupira w’amaguru wahuje Kaminuza ya Havard n’iya Yale nk’uko TMZ yabitangaje.

Muri Kanama ni bwo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umufasha we Michelle Obama, baherekeje umukobwa wabo, Malia Obama, agiye gutangira amasomo ye muri kaminuza ya Havard.

Uyu mukobwa yagiye muri iyo kaminuza ya Havard, aho se yize, nyuma y’uko yari asoje amasomo ye y’amashuri y’isumbuye mu mwaka ushize muri Leta ya Washington DC mu ishuri ryigenga ryitwa “Sidwell Friends School”.

Uyu mukobwa yakiriwe neza kandi mu cyubahiro. Yafashijwe kumenyera ubuzima butandukanye, ariko akagenda avugwaho inkuru nyinshi zidasanzwe.

Imyitwarire ya Malia yavuzweho na benshi nyuma y’uko afashwe amashusho amugaragaza atwawe mu kagare bigaragara ko yasinze ubwo yari yagiye mu iserukiramuco ngarukamwaka ryitwa Lollapalooza ryabereye muri Leta ya Ohio.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .