00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Isaha imwe igiye kugurishwa hafi miliyari 5 Frw

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 20 May 2024 saa 05:12
Yasuwe :

Imwe mu nzu zimaze kubaka izina muri Amerika mu kugurisha ibihenze muri cyamunara, Christie’s, yatangaje ko iteganya kugurisha isaha yo mu bwoko bwa Richard Mille ku giciro cy’agera kuri miliyoni 4$, ni ukuvuga asaga miliyari 5 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu nzu ya Christie’s, Rebecca Ross, yavuze ko iyo saha ari imwe mu icumi zonyine zimaze gukorwa zo muri ubwo bwoko.

Biteganyijwe ko izagurishwa muri cyamunara hagati ya tariki 6 na tariki 10 Kamena 2024.

Kuri uwo munsi kandi hazanatezwa cyamunara ibindi bikoresho by’imbonekarimwe birimo nk’andi masaha arimo iyari itunzwe n’umuhanga mu by’isanzure Walter Cunningham wagiye mu butumwa bwiswe ‘Apollo 7’ .

Iyo saha izagurishwa ku giciro cy’agera kuri 450.000$.

Mu bindi bizatezwa cyamunara kuri uwo munsi kandi harimo isaha yari itunzwe na Lyndon B. Johnson wabaye Perezida wa 36 wa Amerika, akaba yarayambaraga akiri senateri. Biteganyijwe ko yo izagurishwa agera ku 45.000$.

Ayo masaha azabanza gukorerwa imurika i Hong Kong mu Bushinwa hagati yo kuwa 24 no 26 Gicurasi 2024, nyuma asubizwe muri Amerika aho cyamunara izabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .