Imibare iharagaza ko imibare yikubye kabiri mu myaka 10 ishize cyane cyane mu bantu bafite imyaka 55 kuzamura.
Hagaraajwe ko indwaya ziganje cyane ari mburugu, imitezi n’izindi ziri mu gatebo kamwe.
Justyna Kowalska wigisha muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Varsovie muri Pologne, yavuze ko ubwiyongere w’izi ndwara buterwa n’ubwiyongere bwa za gatanya mu bashakanye, kuba abantu bafite ubundi buryo bwo kwirinda gusama butari agakingirizo gusa.
Hari kandi kuba hasigaye hari imiti yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu bakuze, kuba hari ubwinshi bw’abantu bageze mu zabukuru baba mu nzu zishinzwe kubitaho ndetse n’ubwiyongere bw’imbuga zibonekaho abakunzi.
Ikindi Justyna Kowalska yavuze ni ukuba imiti yifashishwa mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina itagera kuri bose, n’imyumvire sosiyete ifite ku barwaye izo ndwara ku buryo hari abatinya kujya kwivuza, bikabaviramo kugenda banduza abandi.
Nk’abarwaye imitezi, mu mwaka wa 2015 habarwaga abantu 15 mu baturage 100 000, byageze mu 2019 bariyongereye kuko bageze kuri 57 mu baturage 100 000.
Hari ubushakashatsi bwigeze gukorwa muri Amerika, bugaragaza ko abantu 420,790 bari hagati y’imyaka 67 na 99 bakunze kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera gupfakara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!