USA: Imibu miliyoni 750 yakorewe muri laboratwari igiye gukoreshwa mu kurwanya ngenzi yayo itera ibyorezo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Kanama 2020 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwemeje umushinga wo kurekura imibu miliyoni 750 yakorewe muri Laboratwari kugira ngo izafashe mu kurwanya ngenzi yayo yo mu bwoko bwa ‘Aedes aegypti’ itera ibyorezo nka Zika, dengue na chikungunya.

Ubu buryo bwo kwifashisha iyi mibu yakorewe muri Laboratwari izwi nka ‘OX5034’ bwatoranyijwe nk’ubundi buryo bwakwifashishwa mu kurwanya imibu itera ibyorezo nyuma y’aho bigaragariye ko imiti yica udukoko itayihangara.

Mu gihe haba nta gihindutse iyi mibu izatangira gukoreshwa mu 2021 kugera mu 2022.

Umuyobozi w’ikigo cyakoze iyi mibu cya Oxitec, Grey Frandsen yavuze ko iyi mibu ari ubuvumbuzi bukomeye Isi igezeho buzayifasha kurwanya ibyorezo.

Yagize ati“Ubu ni ubuvumbuzi bwo kwishimira kuko bugaragaza akazi gatangaje kakozwe n’amagana y’abantu mu gihe kirenga imyaka 10 mu bihugu bitandukanye, bose bagamije kurinda abantu dengue, Zika,Yellow Fever ndetse n’ibindi byorezo biterwa n’imibu”.

Nubwo Frandsen yavuze ko uyu ari umushinga ushimishije impirimbanyi mu bidukikije zagaragaje ko zitewe impungenge n’uyu mushinga ko ndetse Amerika ifite byinshi yakabaye ishoramo amafaranga bitari ibi.

Itangazo ry’itsinda izi mpirimbanyi zihuriyemo ryasohotse ku wa 19 Kanama ryagiraga riti “kuri ubu hamaze gutangwa uruhushya ku ikoreshwa ry’iyi mibu, ni iki gishobora kugenda nabi? Ntitubizi kubera ko ababishinzwe banze kugera bikomeye ingaruka byateza ku bidukikije, none kuri ubu nta nyigo zikomeye zikozwe, umushinga wemerewe gukomeza”.

Izi mpirimbanyi z’ibidukikije zivuga ko uyu mushinga wazagira ingaruka ku bindi binyabuzima birya imibu.

Uko iyi mibu izajya ikora

Kuba imibu y’ingore ariyo yonyine itera ibyorezo kuko ariyo inywa amaraso byatumye izi nzobere zo muri Oxitec zikora iyi y’ingabo izwi nka OX5034 kugira ngo nijya ibangurira iy’ingore yo muri bwa bwoko bw’itera ibyorezo icike intege ndetse no mu gihe iyo ibyaye ari ingore ijye ipfa itarageza igihe cyo kuruma abantu.

Nubwo ari ubwa mbere iyi mibu giye gukoreshwa muri Amerika yabanje kugeragezwa muri Brésil nk’igihugu cyibasiwe cyane na Zika ndetse impuguke za Oxitec zikaba zigaragaza ko byatanze umusaruro.

Iyi mibu igera kuri miliyoni 750 itegerejweho kuzafasha mu kurwanya ngenzi yayo itera ibyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .