00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umugabo utegereje kwicwa yasabye iminsi y’inyongezo ngo abanze atange impyiko

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 July 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Abunganizi mu by’amategeko ba Ramiro Gonzales basabye ko igihano cye cyo kwicwa atewe urw’ingusho cyari giteganyijwe ku wa 13 Nyakanga 2022, cyakwimurwa akongezwa indi minsi 30 kugira ngo abashe gufashisha impyiko ye umuntu uyikeneye mu buryo bwihutirwa.

The Guardian ivuga ko uyu mugabo ufite imyaka 39 abarizwa muri Leta ya Texas muri Amerika, akaba yarakatiwe igihano kiruta ibindi cyo kwicwa atewe urushinge nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa Bridget Townsend mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Texas mu 2001.

Ramiro avuga ko yumva gukora icyo gikorwa bisa no gusubiza umuntu ubuzima bityo ko yishwe nyuma yo gutanga ubwo bufasha byatuma aruhuka neza.

Igitekerezo cyo gutanga impyiko uyu mugabo avuga ko yakivanye kuri Michael Zoosman wari umuyobozi wa gereza bajyaga bandikirana aho yabwiye Ramiro ko hari umugore uri gushaka umuntu uzamuha impyiko, bituma ahita yiyumvamo umutima wo kumufasha.

Zoosman atangira ubuhamya Gonzalez avuga ko yamubonyeho kugira umutima wo gushaka gutabara ubuzima bw’umuntu kuko nyuma yo gusanga amaraso ye adahura n’ay’uwo mugore ku buryo yamuha impyiko bitamubujije gukomeza gushaka gutanga impyiko ye.

Yakomeje avuga ko azarinda ajya mu mva ye mu mutima we acyemera ko ari ikintu Ramiro yashakaga gukora nk’ubufasha bikanamuruhurira roho imbere y’Imana ye.

Biteganyijwe ko ku wa 11 Nyakanga, abagize Urukiko Mpanabyaha rwa Texas bazicara bakaganira ku busabe bwa Ramiro nubwo bwari bwarigeze guterwa utwatsi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ibyo byari byemejwe na Amanda Hernandez usanzwe ari umuvugizi w’urwo rukiko nubwo atavuze impamvu yatumye ubwo busabe bwangwa.

Ubusanzwe Urukiko Mpanabyaha rwa Texas rwemerera abagororwa kuba batanga ingingo cyangwa ibice by’umubiri mu rwego rwo gufasha.

Romero witeguye kwicwa arifuza guhabwa iminsi y'inyongezo akabanza gutanga impyiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .