Ni urugendo ruzakorerwa mu bwato bw’icyo kigo bwitwa Villa Vie Odyssey, bukazanyura mu bihugu 140 hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi w’iki kigo, Mikael Petterson yatangaje ko batangiye kwiga uyu mushinga ubwo Trump yari akiri kwiyamamaza.
Ati “Twabitekerejejo mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa. Twe ntabwo twarebaga ku muntu uzatsinda kuko byigaragazaga ko uzatsinda wese, hari kimwe cya kabiri cy’abaturage kizasigara kitishimye.”
Kwishyura uru rugendo biri mu byiciro bibiri. Icya mbere ni ukujya umuntu yishyura buri mwaka cyangwa akishyura mu myaka ine. Ku mwaka umuntu umwe yishyura $80,000 (miliyoni 110 Frw) na $50,000 mu gihe hagiye umugabo n’umugore.
Ku bashaka kwishyurira rimwe imyaka ine, umuntu umwe yishyura $256,000 (miliyoni 352 Frw) cyangwa se $300,000 ku bantu babiri.
Ikigo cyateguye uru rugendo, cyatangaje ko ubwitabire buri hejuru cyane kuva batangiye kubimenyekanisha.
Uru rugendo ruzatangirira mu birwa bya Caraïbes aho bazamara ukwezi kumwe, muri Amerika y’Amajyepfo bahamare amezi ane n’ahandi.
Biteganyijwe ko ubu bwato buzatwara abantu 650. Abazajyamo bazahabwa ibyangombwa byose birimo ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’ubuvuzi.
Ubu bwato kandi buzaba burimo Internet ku buryo abazaba baburimo bazakomeza gukurikirana ibibera hirya no hino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!