00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Biyemeje kubana ari 20 mu nzu ngo bimare ipfa ry’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 April 2024 saa 03:16
Yasuwe :

Muri Leta ya Massachusetts muri Amerika hari itsinda ry’abagore n’abagabo 20 babana mu nzu imwe, nk’uburyo bwo kwigaragambya basaba ko igitekerezo cyo gushakana hagati y’umugore umwe n’umugabo umwe cyavaho.

Ni itsinda riba mu nzu imwe mu nkengero z’Umujyi wa Boston aho bamwe basanzwe bafitemo abo bashakanye nk’umugore n’umugabo ariko abandi bakiri ingaragu nubwo bose bahurira ku gutera akabariro nk’itsinda.

Bose biyita abakundana kandi bavuga ko bagirana ibihe byiza byo gushimishanya bari kumwe. Bavuga ko bakorana ubucuti, urukundo, ubuvandinwe, gufashanya ndetse n’ibindi byose bihuza abantu akandi bakabyishimira.

Iri tsinda rigizwe n’abagore n’abagabo bari hagati y’imyaka 20 na 40, ryashinzwe mu 2020 ubwo bamwe mu bari bafite ingo, n’ingaragu bahuriye hamwe biyemeza kubana.

Gusa bavuga ko rimwe na rimwe mu itsinda hajya habamo nk’ibibazo by’ishyari, kutumvikana ku bintu bimwe ndetse no kudahuza igihe babonekera kandi ibyo binyuranyije n’amasezerano bagiranye yo gushimishanya. Gusa bavuga ko nubwo ibyo bibazo bitabura ariko ibibahuza bishimira ari byo byinshi.

Bamwe mu bagize iryo tsinda bahoze babana n’umuntu umwe bashakanye ariko bavuga ko byabagoraga kwakira ko yabaciye nk’inyuma ariko ngo ibyo byarakemutse kuko bose bakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu barenze umwe.

Umugore umwe muri bo witwa Bine aganira na The New York Times yagize ati “Turabizi impamvu gushaka umugore umwe bikiganje cyane ko bishingiye ku mico y’abakurambere aho abagore batagiraga uburenganzira bwabo. Njyewe nk’umugore kandi ufite ibyiyumviro bitandukanye ku mibonano mpuzabitsina, kuba nshobora kubaho ubuzima bwanjye uko bishoboka kose ntakeneye uruhushya rw’umugabo wanjye bimpa imbaraga."

Bavuga ko uburyo bisanzuranyeho mu guhuza ibitsina nta mupaka kandi ari abantu 20 bigashoboka bizatera imbaraga n’abandi bafite ibitekerezo bitari ibyo kubana n’umuntu umwe gusa bisanzura na bo bagakora imibanire bifuza.

Biyemeje kubana ari 20 mu nzu ngo bimare ipfa ry'imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .