00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwamutegetse gusubiza umusore yabenze ‘minerval’ yamutanzeho akagerekaho n’indishyi z’akababaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 09:31
Yasuwe :

Urukiko rwa Kanungu muri Uganda rwategetse Fortunate Kyarikunda kwishyura umusore bakundanaga witwa Richard Tumwine arenga miliyoni 9,4 z’amashilingi yamutanzeho ubwo yamurihiriraga ishuri baremeranyije ko bazabana.

Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu musore yatanze aya mafaranga ubwo yarihiriraga uyu mukobwa wigaga muri Kaminuza ibijyanye n’amategeko. Gusa ngo nyuma yaje kumwihakana aramwanga mu gihe bari baremeranyije ko bazabana.

Nyuma yo kubona ibimubayeho, Richard Tumwine yahise agana inkiko kugira ngo arenganurwe.

Umucamanza Asanasio Mukobi mu guca urubanza yavuze ko kuba uyu mukobwa yarahagaritse urukundo yari afitanye n’uyu musore nyuma y’imyaka ine, yarenze ku byo yemereye Tumwine.

Uyu mucamanza yavuze ko ibyo uyu mukobwa yakoze ari ubwambuzi nubwo we yireguye avuga ko umuryango we ariwo wamwangiye gushaka n’uyu musore ngo kuko akuze.

Urukiko kandi rwatagetse Fortunate Kyarikunda guha indishyi z’akababaro uyu musore ngo kuko ibyo yakoze byamushenguye umutima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .