Umwarimu wamenyekanye ku bwo kubyarana n’umunyeshuri we w’imyaka 13 yishwe na kanseri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Mary Kay Letourneau, umwarimukazi wamenyekanye cyane ubwo yahamwaga n’icyaha cyo gusambanya umunyeshuri we mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ahitwa Seattle muri Washington, yapfuye azize kanseri ku myaka 58.

Mary Kay Letourneau yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu yigishaga witwa Vili Fualaau mu 1997, amutera inda afite hagati y’imyaka hagati ya 12 na 13. Uyu mugore icyo gihe yari afite imyaka 34.

Mu 1996 ubwo yigishaga Vili Fualaau, ahitwa Shorewood Elementary muri Burien, Letourneau yari umugore ufite umugabo n’abana bane. Polisi yabavumbuye ahagana saa saba n’iminota 20 z’ijoro kuwa 19 Kamena 1996, baparitse ahitwa Des Moines Marina.

Letourneau yabwiye abapolisi ko uwo muhungu afite imyaka 18, bituma hakekwa ko hari ibikorwa byerekeye imibonano mpuzabitsina bakoraga. Bageze kuri sitasiyo ya polisi, Fualaau na Letourneau bahakanye ko bigeze bakoranaho.

Bavuze ko Letourneau, yita kuri uwo mwana bityo yari amucyuye iwabo nyuma y’uko we n’umugabo we barwanye. Iki gihe yafunzwe amezi make ararekurwa.

Nyuma y’amezi abiri, ibimenyetso byabaye simusiga kuko Letourneau yatwise abyara umukobwa, mu 1998 yabyaye undi. Ubutabera bwaramukurikiranye ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’igice.

Nyuma y’igifungo, Letourneau yashakanye na Vili Fualaau batandukana nyuma y’imyaka 12.

Umunyamategeko wa Letourneau witwa David Gehrke yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore yaguye mu rugo yishwe na kanseri, aho yari akikijwe n’abana be ndetse na Fualaau. Bivugwa ko yarwaye amezi atandatu mbere yo gupfa.

Mary Kay Letourneau afite umwana yabyaranye n'uwari umunyeshuri we mu 1997
Mary Kay Letourneau ubwo yari afunze mu 1997
Fualaau na Letourneau bashakanye mu 2005 batandukana mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .