00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana yabagiwe mu nda ya nyina habura ibyumweru 11 ngo avuke

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 20 May 2022 saa 03:23
Yasuwe :

Mu Bitaro bya Orlando byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abaganga basanze agahinja kabura ibyumweru 11 ngo kavuke mu nda y’umubyeyi wako witwa Jaiden Ashlea maze bakabaga indwara ya “spina bifida” y’ubumuga bw’urutirigongo buvukanwa. Basoje icyo gikorwa basubiza urusoro muri nyababyeyi ya nyina ngo rwuzuze igihe rwaburaga ngo ruvuke.

7sur7 itangaza ko uyu mubyeyi ubwo yari amaze ibyumweru 19 atwite ari bwo yamenye ko umwana we arwaye “spina bifida”, uburwayi butuma uruti rw’umugongo rutakaza imiterere yarwo ku buryo bishobora guteza ikibazo mu kuvuka kwe cyangwa se akavukana ikibazo cya paralysé.

Icyo gihe abaganga bahise babwira umubyeyi ko nta cyizere gihari ko yazavuka neza cyangwa se ngo avuke ari muzima ariko ku bw’amahirwe muri Orlando haza kuboneka umuganga w’umukobwa ukiri muto ku myaka 23. Yabashije kubaga uru rusoro kandi bikagenda neza ku buryo hari kuvugwa ko umunsi uyu mwana yavutse bizaba bisa nko kubona umuntu umwe avutse inshuro ebyiri.

Ubwo umura w’umubyeyi wamaraga gufunguka, abaganga barasuzumye babona ko uruti rw’umugongo rw’umwana rufite ikibazo.

Uyu mubyeyi avuga byamurenze kuba bisa n’aho umwana we azaba avutse ubugira kabiri.

Yagize ati “Nabuze uko nifata mbinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku kuba umuhungu wanjye azaba ameze nk’aho avutse inshuro ebyiri. Yego ntaragera ku Isi ngo abashe guhumeka umwuka waho ariko umubiri we usa n’uwamaze kuharunguruka ku nshuro ya mbere.”

Indwara ya ‘spina bifida’ ikunze kwibasira nibura abana babarirwa kuri 4,5 mu bagera mu bihumbi 10 bavuka.

Uwo iyi ndwara yibasiye usanga imisokoro ye idakora bigatuma n’imikaya yo mu gice kirwaye itabasha gukora neza, bigatera umuntu gutakaza imbaraga haba mu maguru, mu mara ye no mu bindi bice by’umubiri bitandukanye.

Hashize imyaka igera kuri 20 iyi ndwara ivurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho nibura hamaze kubagwa abagera ku 140 mbere y’uko bavuka ndetse imibare igaragaza ko abamaze guhabwa ubwo buvuzi benshi ari ababa baturutse hanze y’icyo gihugu.

Abayirwayeho mu mibereho yabo iyo bamaze gukura bakunze guhura n’ikibazo cyo kurwara urucamakoma ku buryo nibura 15% mu babazwe mbere yo kuvuka barurwara mu gihe 40% by’abatarabazwe icyo gihe ari bo bibasirwa n’urucamakoma (diaphragm).

Kugira ngo icyo gikorwa cyo kuvura umwana kibeho, bisaba ko umubyeyi umutwite aterwa ikinya cyoroheje ku buryo urushinge rwo kumutera ikinya rwinjira mu mubiri ahatarengeje milimetero eshatu gusa bisaba abaganga gukorana ubwitonzi n’ubushishozi byisumbuyemo kuko bishobora kuviramo umubyeyi gukuramo inda.

Uretse ibyo kandi biba binashoboka ko umwana wabazwe yazavuka adafite ubuzima buzira umuze 100% icyakora ku rundi ruhande bimugabanyiriza ibyago byo kuba yari kuzavuka atuzuye cyangwa afite ibindi bibazo by’ingingo.

Umwana yabagiwe mu nda ya nyina habura ibyumweru 11 ngo avuke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .