Umwana w’imyaka 9 yatanze amayero atatu yo gusana Cathédrale Notre-Dame de Paris

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Mata 2019 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abatandukanye barimo abakomeye n’aboroheje bakomeje gukusanya umusanzu wo gusana Cathédrale Notre-Dame de Paris, iherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, umwana w’imyaka icyenda yakoze benshi ku mutima ubwo yatangaga inkunga y’amayero atatu.

Cathédrale Notre-Dame de Paris yafashwe n’inkongi ikaze ku wa 15 Mata 2019, yangiza igisenge cyose ndetse n’ibindi bice bitandukanye byayo.

Abakomeye n’aboroheje bayobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bahitse batangiza igikorwa cy’ubwitange bugamije gukusanya inkunga yo gusana iyi kiliziya.

CNN yatangaje ko umwana witwa Caitlyn Handley ufite imyaka icyenda y’amavuko wo mu Bwongereza yandikiye ibaruwa iherekejwe n’amayero atatu yo gufasha mu bikorwa byo gusana iyi nyubako.

Ibaruwa yayandikiye Umuryango Foundation du Parimoine umwe mu yishinzwe gukusanya inkunga yo gusana iyi nyubako yagiraga iti “Nshuti baturage b’u Bufaransa na Paris, nitwa Caitlyn w’imyaka icyenda, ntuye mu Bwongereza.”

“Numvise iby’inkongi y’umuriro yibasiye Notre Dame kuri Radio numva nshaka gufasha, ndabizi ko atari byinshi ariko ubufasha bwose burafasha. Nizeye ko bitazatwara igihe kirekire kuyubaka. Murakoze, Caityln.”

Umubyeyi w’uyu mwana, Simon Handley yavuze ko umukobwa we yababajwe n’ibyabaye kuri iyi Cathédrale Notre-Dame de Paris nyuma yo kumenya imyaka yari imaze.

Umuvugizi w’Umuryango Fondation du Patrimoine, Laurence Lévy, yavuze ko ku munsi bakira ibihumbi bya sheki z’abatanga inkunga yo gusana iyi Cathédrale Notre-Dame de Paris.

Yagize ati “Ikipe yacu yose iri gukora ubukangurambaga kandi n’abakorerabushake baje kudufasha. Birumvikana, ibi nibirangira tuzafata umwanya wo gusubiza ibihumbi by’abaduteye inkunga. Ubu bagera ku bihumbi 219.”

Caitlyn abaye Umwangoreza wa kabiri wohereje ubutumwa buherekejwe n’inkunga nyuma y’uherutse kohereza angana n’amayero 300.

Kugeza ubu uyu muryango wa Foundation du Patrimoine umaze guhabwa inkunga n’abagera ku 17.300 barimo abo mu bihugu by’amahanga 160, bamaze gutanga asaga miliyoni 1.6 y’amayero.

Lévy yabwiye CNN ko uyu muryango umaze gukusanya agera kuri miliyoni 164 z’amayero kuva hatangizwa ubukangurambaga bwo gusana iriya Kiliziya.

Notre Dame de Paris yafashwe n'inkongi y'umuriro ku wa 15 Mata 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza