Umwaka ushize ni bwo Simons yasoje Icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza ya Anvers.
Uyu mwana yatangiye amashuri abanza afite imyaka ine, ku myaka irindwi yari ageze mu yisumbuye naho ku myaka icyenda yinjira muri Kaminuza.
Master’s ubundi yigwa imyaka ibiri, Simons yayize mu mwaka umwe ndetse ayisoza afite amanota 88 ku ijana.
Uyu mwana bivugwa ikigero cy’ubushobozi bw’ubwonko bwe (IQ) kiri ku 145, mu gihe ubusanzwe ku myaka ye abandi baba bafite IQ iri hagati ya 90 na 110.
7sur7 yatangaje ko Simons yifuza gukomereza mu buvuzi ubwo umwaka w’amashuri uzaba ufunguye muri Nzeri uyu mwaka. Intego ni ukugira ubushobozi bwo kuzaba umwe mu bakora insimburangingo z’umubiri, ni ukuvuga niba umutima urwaye, akaba yabasha gukora undi uwusimbura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!