00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwalimu wo muri Wales ukorera mu Rwanda amaze imyaka 10 yifashisha imfashanyigisho yakoze mu myanda

Yanditswe na Kubwimana Yvan
Kuya 11 July 2022 saa 08:33
Yasuwe :

Mary Watkins ukomoka muri Wales amaze imyaka isaga 10 mu murimo w’uburezi mu Rwanda, aho akomeje gufasha bagenzi be kubona imfashanyigisho abinyujije mu kunagura ibikoresho bishaje, akabivanamo ibyangombwa nkenerwa mu masomo.

Uyu mugore w’imyaka 57 yibanda ku mirimo yo guhanga ibishya mu bikoresho benshi bafata nk’ibishaje, byateza umwanda, akabitunganya afatanyije n’abarimu bo mu Rwanda.

Abereka uburyo bwo gukora ibikoresho nk’ibyifashishwa mu mashuri y’inshuke, abanza n’andi, byose bivuye mu bikoresho bishobora gufatwa nk’ibidafite akamaro.

Birimo amacupa, amakarito y’amata n’ibikoresho bya purasitiki (plastique) bitagikoreshwa, akabihinduramo ibikoresho byakwifashishwa mu gutanga amasomo.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Southwalesargus, Watkins yavuze ko imwe mu mbogamizi yabonye ibangamira iterambere ry’uburezi mu Rwanda, ari uko usanga bamwe mu barimu bagorwa no kubona ibikoresho bifashisha batanga ingero zumvikana.

Ati "Imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira iterambere ry’uburezi ni uko abarimu bitwaza ikibaho gusa n’amacaki, badafite imfashanyigisho zifatika zibafasha mu masomo yabo."

Yakomeje avuga ko imfashanyigisho zo kwigisha zihenze, kandi hari amashuri afite ubushobozi buke.

Ni yo mpamvu yahisemo gutangira gukora ubu buryo bwo kwifashisha ibikoresho bishaje benshi bafata nk’ibiteje umwanda, kugirano abashe gushafa mu gukemura icyo kibazo.

Watkins amaze hafi imyaka icumi akora mu Rwanda, mu mushinga usanzwe ufasha mu burezi uzwi nka Numeracy for All project, uyobowe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku iterambere, VSO (Voluntary Service Overseas).

Guverinoma y’u Bwongereza iherutse gutangaza ko hari gahunda nshya yo gutanga inkunga isaga miliyoni 27 z’amapawundi, binyuze mu bufatanye bwa Volunteering & Empowerment (ACTIVE) na VSO. Biteganyijwe ko umushinga w’uyu mugore na wo ushobora guterwa inkunga, ukarushaho kuzamuka.

Mu mwaka ushize wa 2021 Watkins yahawe umudali ku bw’imirimo yakoze.

Yavuze ko iyi nkunga izafasha abarimu bo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere guha abana ubumenyi bwisumbuyeho mu kubara neza.

Kugeza ubu abarimu barenga 13.000 ndetse n’ibihumbi by’abana bakomoka mu bihugu by’u Rwanda, Nepal, Uganda, Ethiopia, Bangladesh, Nigeria, Myanmar na Mozambique, bamaze kungukira ubumenyi burushijeho mu mushinga watangijwe n’uyu mugore.

Watkins akora imfashanyigisho zifashishwa mu kwiga imibare, akoresheje ibikoresho byashaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .