Umwanditsi muri Time Magazine yavuye imuzi asobanura uburyo umwaka wa 2020 ari wo mwaka wabaye mubi mu mateka y’isi, kuri we ngo 2020 niwo mwaka w’umwaku ikiremwamuntu cyaba cyarabayemo.
Ibi yabitangaje ashingiye ku kuba ari umwaka wabayemo amakimbirane atari asanzwe, habayeho ibyorezo bihungabanya ubuzima bwiza, ubukungu burahungabana, imibanire irahungabana, n’ibindi. Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’isi muri rusange byahuye n’ibihe bikomeye mu mezi ashize.
Abantu benshi bahise batangira kugaragaza ko batemeranya n’ibi byatangajwe na “Time”, bavuga ko bigoye no gushyira 2020 ku mwanya wa mbere mu myaka mibi n’iyo warebera ku myaka 100 gusa ishize.
Time Magazine yahise yiregura ivuga ko ibyabaye muri uyu mwaka biwushyira kuri uyu mwanya, iti “Uruhurirane rw’ibiza, amatora yakuruye urunturuntu, ndetse na virusi yakwirakwijwe n’agacurama ikagera ku bantu hafi ya bose ndetse igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni 1,5 ku isi yose.”
Yongeyeho iti “Umwanditsi dukesha ubu busesenguzi yavuze ko iyo 2020 iza kuba ari filimi ndende, muba mwarayihagaritse igeze ku munota wa 20, kuko yari ibabaje kandi ibishye.”
Gusa muri ubu busesenguzi uyu mwanditsi yasoje avuga ko uko byagenda kose, n’uko ibihe byaba bikomeye kose abantu bakwiye kubicamo, kuko kugumana ukudacika intege ari yo ntwaro, kuko ubuzima budahora bunejeje gusa, ahubwo ngo habaho kuzamuka no kumanuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!