Urukundo nirwogere!-Uko i Kigali bizihije umunsi w’abakundana (Amafoto)

Yanditswe na Mugisha David Livingstone
Kuya 14 Gashyantare 2020 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Urukundo nirwogere! Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, umunsi w’abakundana, St Valentin, wakoze ku mbamutima za benshi maze imitima ikunda ntiyishira, bgura uturabo twiza n’impano z’abakunzi karahava.

Kuva mu Mujyi rwagati, Nyabugogo, Remera, Kimironko, Gikondo, Kicukiro n’ahandi hatandukanye abakobwa beza n’abasore bari bakereye gufasha abakundana kwizihiza umunsi wabo.

Uretse kuguri indabo, izindi mpano nka telefoni, imyenda, inkweto n’amasakoshi, byitabiriwe cyane kugira ngo uyu munsi w’amateka mu mitima ikunda utazibagirana.

Aho watambukaga hose muri Kigali, ntiwarengaga metero 20 udahuye n’umuntu yaba umugabo, umugore, umusaza, umukecuru, urubyiruko n’abana bafite indabo nka kimwe mu bimenyetso bya St Valentin.

Uku kandi niko byagenze mu bigo bitandukanye byari byateguye gushimira abakiriya, abakozi n’ababigana umunsi mwiza w’abakundana.

IGIHE yatembereye ahatandukanye maze itegura amafoto yo kubereka uko umunsi wa St Valentin wizihijwe muri Kigali.

Imbere y'umuturirwa wa Kigali City Tower hari hateguye ku buryo abashaka guhaha ibijyanye na St Valentin bahabona ibyo bashaka
Indabo z'umutuku cyangwa amaroza byari byiganje ku munsi wa St Valentin
Indabo zitukura ni bimwe mu byaguzwe cyane kuri uyu munsi
Infinix ni hamwe mu hari hateguwe mu mabara ya St Valentin
Rimwe mu maduka ya TECNO ryarimbishijwe mu mabara ya St Valentin
Uku niko bimwe mu bicuruzwa byari biteguye muri TECNO
Abakozi ba Tecno bari barimbye bijyanye na St Valentin

Amafoto: Mugisha David Livingstone


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .