Umusore ukekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Rurenge, ku wa Gatatu yafashe umusore w’imyaka 22 ukurikiranweho kwiba umukoresha we amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200, afatwa asigaranye ibihumbi 612 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko uyu musore yakoreraga umucuruzikazi utuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aza kumena urugi rw’icyumba ajyamo aterura igikapu cyarimo amafaranga aracika.

Yagize ati “Amaze gukora ibyo twahise tubona ubutumwa bugufi ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwacu ko uwo [...] yibye kandi ko yaba ari mu karere ka Nyagatare, twahise dukorana n’izindi nzego kugira ngo afatwe. Yahise afatwa ariko yari asigaranye ibihumbi 612 Frw andi ibihumbi 600 yari yayakoresheje.”

Uwari wibwe yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakiriye ikibazo cye, bagafata uwari wamwibye ndetse akabasha kubona amwe mu mafaranga ye.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda, kugira ngo akorerwe dosiye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 166 rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .