00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore akurikiranyweho gutera amagi Umwami Charles III

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 08:51
Yasuwe :

Umunyeshuri wo muri York University yo mu Bwongereza, akurikiranyweho gutera amagi Umwami Charles III, icyakora yarekuwe by’agateganyo, ahabwa amabwiriza agomba kubahiriza.

Patrick Thelwell w’imyaka 23 yateye amagi Umwami Charles III ku wa Gatatu ubwo yari mu gace ka York, mu majyaruguru y’u Bwongereza, gusa nta na rimwe ryamugezeho.

Polisi ya North Yorkshire yaje gutangaza ko yataye muri yombi uwo musore, azira kubangamira ituze rusange.

Ubwo umwami Charles yaterwaga amagi, hanumvikanye urusaku rw’abantu bavugaga bati "Ntabwo ari umwami wanjye", banavuga ko ubwami bw’u Bwongereza "bwubakiwe ku maraso y’abacakara", abandi babirebaga babaha induru.

Polisi yaje guhita ita muri yombi uyu musore.

Thelwell wiga ibijyanye n’ibidukikije muri York University, utemera iby’ubwami, nyuma yo kurekurwa yavuze ko yakomeje guterwa ubwoba n’abantu ko bazamwica.

Yafunguwe ku wa Gatatu ariko ahabwa amabwiriza agomba kubahiriza arimo kutagera muri metero 500 uvuye ahantu hose umwami yaba aherereye.

Ntabwo kandi yemerewe kugendana amagi mu ruhame nubwo yemerewe kuba yayahaha mu iguriro.

Umwami Charles yaterewe amagi mu gace ka York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .