Igikorwa cyo kurya uyu muneke cyabereye kuri hoteli yo muri Hong Kong mu Bushinwa kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024, gikurikirwa n’abanyamakuru benshi.
Nyuma yo kuwurya, Sun w’imyaka 30 y’amavuko yabwiye abanyamakuru ati “Ni mwiza cyane kurusha indi mineke. Ni mwiza cyane.”
Mu 2019, umuneke nk’uyu watangiye kuvugwa cyane nyuma y’aho ugaragaye umanitse ku gikuta mu imurikagurisha ryabereye mu Mujyi wa Miami.
Nyirawo yahawe icyemezo cy’uko ari igihangano cye bwite, anemererwa kuwusimbuza mu gihe waba utangiye kubora. Uwo Sun yaguze ni uwasimbuye indi yaboze.
Mu cyumweru gishize, ubwo Sun yawuguriraga muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateguje ko azawurira imbere y’itangazamakuru kugira ngo ashimangire amateka y’agaciro kawo gahambaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!