Umusaza ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana ku myaka 112

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Bob Weighton wari ufite agahigo ko kuba umugabo ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana ku myaka 112.

Bob Weighton yitabye Imana ku wa Kane, atabaruka mu mahoro asinziriye nk’uko umuryango we wabitangaje.

Iryo tangazo rivuga ‘‘Weighton wahoze ari Enjeniyeri abifatanya n’ubwarimu mu gace ka Hampshire mu Majyepfo y’u Bwongereza, yari afite kanseri ariko yapfuye mu mahoro aguye aho yari atuye.’

Umuryango we umuvuga nk’umugabo udasanzwe kandi w’icyitegererezo bitewe n’uburyo yabanaga n’abantu bose.

Weighton yavukiye muri Yorkshire mu Majyaruguru y’u Bwongereza ku wa 29 Werurwe 1908.

Uyu musaza yafashe umwanya wa mbere w’umuntu ukuze mu b’igitsina gabo kuva ku wa 23 Gashyantare 2020 nyuma y’urupfu rw’Umuyapani Chitetsu Watanabe na we wari ufite imyaka 112 n’iminsi 355.

Umuryango wa Weighton uvuga ko yari ‘umusaza ukunda ibintu bitandukanye birimo politiki, tewolojiya n’ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Wakomeje uvuga ko “Twishimira ko kugeza ku munsi we wa nyuma Bob yari umuntu utera urwenya, ugwa neza, ufite ubumenyi kandi akaba umubyeyi uganira, ufite abuzukuru n’abuzukuruza. Tuzamukumbura cyane.’’

Weighton yizihije isabukuru ye ya nyuma mu bihe bikomeye kubera ingamba zari zafashwe zo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Icyo gihe yanze kwakira ikarita yo kumwifuriza isabukuru nziza yatanzwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II avuga ko adakeneye ibiva mu misoro y’abaturage.

Uyu musaza avuka mu muryango w’abana barindwi. Nyuma yo gusoza amashuri afite imyaka 16, yize ibijyanye n’Ubwenjeniyeri. Yahise yimukira muri Taiwan, aho yamaze imyaka ibiri.

Mu 1937, yarongoye umwarimu mugenzi we bigishanyaga witwa Agnes, ndetse nyuma y’imyaka ibiri bava mu Bwongereza berekeza muri Amerika aho babaye kugeza mu 1945. Weighton yasize abana babiri, abuzukuru 10 n’abuzukuruza 25.

Igitabo gishyirwamo abanyaduhigo ku Isi cya Guinness World Records, kigaragaza ko umuntu ukuze ku Isi ari Kane Tanaka, uba mu Buyapani. Aheruka kwizihiza isabukuru y’imyaka 117 muri Mutarama.

Bob Weighton ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 111 nabwo yahawe ikarita yo kumwifuriza isabukuru nziza yatanzwe n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II
Robert Weighton wari umugabo ukuze ku Isi yitabye Imana ku myaka 112. Iyi foto ye yafashwe mu 2018
Bob Weighton yafashe umwanya wa mbere w’umuntu ukuze mu b’igitsina gabo muri Gashyantare 2020 nyuma y’urupfu rw’Umuyapani Chitetsu Watanabe wari ufite imyaka 112 n’iminsi 355
Ifoto igaragaza Bob Weighton mu bwana bwe
Ifoto yafashwe muri Gashyantare 1937 ubwo Bob na Agnes bashyingirwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .