00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Alaa Abdel Fattah yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 07:29
Yasuwe :

Umuryango w’imfungwa y’Umunyamisiri akaba n’impirimbanyi ya politike, Alaa Abdel-Fattah watangaje kuri uyu wa Kabiri wakiriye ubutumwa buvuga ko umuhungu wabo yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye.

Itangazo uyu muryango washyize hanze, rivuga ko nyina wa Abdel-Fattah, Laila Soueif, yakiriye urwandiko rw’umuhungu we yashyikirijwe n’ubuyobozi bwa gereza.

Iyo baruwa ni iyo kuri uyu wa Mbere aho yanditse asaba nyina kongera kumusura ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo azaba yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 41.

Agira ati “Nahagaritse kwigaragambya. Nzasobanura buri kintu ku wa Kane.”

Mu isura rishize umuryango wa Alaa Abdel Fattah ntiwari wabashije kumubona inshuro eshatu mu kwezi gushize kandi nta makuru wari wigeze uhabwa ku byerekeye ubuzima bwe.

Muri iyo nyandiko Abdel-Fattah asaba nyina kuzamushyira ‘cake’ y’isabukuru y’imyaka 41 y’amavuko izaba ku wa Gatanu.

Mu ibaruwa kandi uyu musore abwira umuryango we ko ubuzima bwe bwo mu mutwe ari butaraga ariko ngo nyina azabyemerea ari uko amwiboneye.

Ubwoba bwari bwose hibazwa ku by’ubuzima bwa Alaa Abdel Fattah ubwo yahagarikaga kugira ifunguro yongera gukoza mu kanwa ndetse akibuza no kunywa amazi ku wa 6 Ugushyingo nyuma y’ukwezi yari amaze yibuza ibiribwa by’igice agamije gushyira igitutu ku buyobozi ngo arekurwe.

Imyigaragambyo ye yahuriranye n’uko Misiri yakiriye inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe yashoboraga gutuma abayitabiriye bakurikirana ikibazo cye hamwe n’icy’izindi mfungwa za politiki.

Yatangiye kwiyicisha inzara by’igice ku wa 2 Mata aho yafataga ibiribwa bicye cyane ku munsi.

Kuva mu 2013, Perezida wa Misiri, Abdel-Fattah el-Sissi ntiyigeze yihanganira abamunenga ahubwo yagiye abafunga ndetse ntiyemere ko hagira abigaragambya.

Abdel-Fattahni umwe mu mpirimbanyi za demokarasi umaze igihe kinini cy’ubuzima bwe muri gereza.

Alaa Abdel Fattah yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .