00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamerika wibaruje nk’uwapfuye ngo adahanwa yafatiwe muri Ecosse

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 January 2022 saa 10:22
Yasuwe :

Inzego z’umutekano muri Ecosse zafashe umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari warahahungiye nyuma yo gukora ibyaha akiyandikisha nk’uwapfuye kugira ngo atazagezwa mu butabera.

Nicholas Alahverdian w’imyaka 34 yafashwe ubwo yarwaraga Covid-19 akaremba kugeza ubwo ashyizwe ku byuma bimwongerera umwuka mu Bitaro bya Glasgow.

Amazina ye amaze kumenyekana, byaje kugaragara ko yari ku rutonde rwa Polisi Mpuzamahanga ashakishwa kubera ibyaha byo gufata ku ngufu yakoreye muri Leta ya Utah mu 2008.

Uyu mugabo ashinjwa kuba mu 2008 yarafashe ku ngufu umukobwa bahoze bakundana nyuma y’uko aje kumusura amwishyuza amafaranga yari amurimo.

Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko uwo mukobwa yaje gusura Nicholas Alahverdian urukundo rwabo rwari rwararangiye, icyari gisigaye ni amafaranga yari amurimo nk’ideni yashakaga kwishyuza.

Ubusanzwe Alahverdian yavuye muri Amerika yitwa Nicholas Rossi, asiga asibanganyije ibimenyetso birimo gushaka uko yibaruza nk’umuntu wapfuye kugira ngo ikirego ashinjwa gishyingurwe.

Ashinjwa kandi ibindi byaha birimo gukoresha ikarita ya banki ya se akaguza amadolari asaga ibihumbi 200 mu mazina atari aye.

Mu mwaka wa 2020 ni bwo hatangajwe ikiriyo cya Alahverdian muri Leta ya Rhode Island muri Amerika. Ntibizwi neza uwari wateguye icyo kiriyo kuko bishyirwa kuri internet byari mu izina ry’umuryango we, nkuko Al Jazeera yabitangaje.

Inyandiko zo kuri internet zigaragaza ko yapfuye tariki 29 Gashyantare 2020 gusa inzego z’umutekano zakomeje iperereza ngo zimenye neza niba koko yarapfuye.

Kugeza ubu uyu mugabo ategereje koherezwa muri Amerika aho akomoka ngo agezwe mu butabera.

Nicholas Alahverdian amaze igihe ashakishwa ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .