Yabivugiye mu kiganiro cyitwa Queen of Hillywood gica kuri Genesis Tv akorana na Gasirabo Roseline ndetse Marie France Niragire washinze iyi televiziyo. Iki kiganiro gihita ku wa gatatu no ku wa gatandatu kuva saa tatu kugera saa yine.
Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu kiganiro baheruka gukora baba bari kuganira ku kuntu umwe muri bo (Gasirabo Roseline) nashaka umugabo bazamukwa. Iki kiganiro bari bagihaye umutwe ugira uti ‘Ibikwiye n’ibidakwiye, abakobwa baganirizwa muri Bridal Shower’.
Ni ikiganiro bari bakoze baganira kuri Bridal Shower, umwe avuga ko atari ngombwa kuzayikora icyo ashaka ari umugabo uzamukwa inka iyo ariyo yose n’iyo yaba ishushanyije ku rupapuro.
Maze Niyiturinze Nadine ahita avuga ngo ‘ushaka inka se imoka!’ bagenzi be bahita batungurwa bamusubirishamo ngo imoka? Nawe ati “ivuga! Bya bindi babyita ngo iki?’.
Uyu mukobwa akomeza kunanirwa kuvuga ko inka yabira, akagera aho avuga ngo yari agiye kuvuga ko isamira.
Baramubaza bati ihene yo ivuga ite? agasubiza ati “Irabebeba!”. Yakomeje avuga ko atazi ukuntu inka ivuga, abandi bakomeza kumuseka baratembagara.
Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe aya mashusho maze uyu mukobwa ataramirwaho biratinda.
Aya mashusho yasakajwe na Mazimpaka Jean Pierre wayaherekesheje amagambo agira ati “Yeweeeeee ndatunguwe. Inka ’irâabira’ nyabusa ntabwo imoka. Ibi bintu ko byigishwaga mu mashuri abanza, byaba bikirimo?”
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo bamwe bavuze ko uyu mukobwa ari ibyo yigiraga abandi bavuga ko ashobora kuba koko atazi niba inka imoka cyangwa yabira.
Umwe ati “Hari igihe abikora abishaka yumva ko bimugira umuntu wihariye. Aba ni bamwe muhura ukumva ntashaka no kuvuga ikinyarwanda neza kandi akizi.”
Undi ati “Ibaze ni ukuri inkumi zingana gutya zitazi ibintu nka biriya ngo inka iramoka koko! Cyakora igisekuru kiri imbere kizahura n’ikibazo cy’ururimi ku buryo bukaze pe.”
Hari abavuze ko bibaye bimeze gutya urubyiruko rw’u Rwanda rwaba ruri kujya habi rutazi amagambo menshi agize ururimi rugomba gukoresha.
Marie France Niragire washinze iyi televiziyo uri no mu bakora iki kiganiro, yavuze ko babikoze bashaka kukiryoshya atari uko atari azi ko inka itamoka. Ati “Byari mu buryo bwo kuryoshya ikiganiro, ntabwo abiyobewe. Umuntu akurikiye yabona impamvu yabivuze.”
Genesis TV, yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 11 Kamena 2020 nubwo yari imaze iminsi inyuzaho imiziki itandukanye, ikaba igaragara kuri Canal+. Yari ibaye iya mbere itangijwe n’umugore mu Rwanda by’umwihariko akaba n’umukinnyi wa filime, Niragire Marie France.
Itangira Niragire yavuze ko yatekereje gushinga televiziyo ubwo yari amaze gutunganya filime ye ya mbere akabura aho azajya ayinyuza.
Yeweeeeee😥😥😥
Inka 'irâabira' nyabusa ntabwo imoka🙆🏽♂️
Ibi bintu ko byigishwaga mu mashuri abanza, byaba bikirimo? pic.twitter.com/w3ycbTNxEZ— MAZIMPAKA JeanPierre (@MazimpakaJp) December 9, 2020
Bite agahinda n'umujinya gusa! https://t.co/JG7USX9sr9
— ℂ𝕝𝕒𝕧𝕖𝕣 𝕀𝕣𝕒𝕜𝕠𝕫𝕖 (@ClaverIrakoze) December 10, 2020
Nkuyu ABA muzima umuntungana atya ngo Inka iramoka ?? Cyakora MBA numiwe @Rwanda_Edu @YouthCultureRW @RwandaLocalGov https://t.co/NKsG8sLwD8
— Pacificufiteyesu (@Pacificufiteye1) December 11, 2020
Mana yanjye!!, nonese birasekeje se ahubwo? Ndebera ukuntu umudamu mukuru nkuyu aseka akoze such a huge mistake. @genesistvrwanda I have a quote for you. “Credibility is like virginity, you loose it once and never gain it back” https://t.co/lCbr7IIvZi
— Samuel B. Baker (@BakerReports) December 11, 2020
Bahugiye mu bishegu biri mu indirimbo z'abahanzi aho kwigisha ikinyarwanda n'umuco aba bari n'abandi bana b'Urwanda ikinyarwnda! Birababaje pe! Aba nibo bazaba bari kuyobora @YouthCultureRW mu myaka iri imbere! Ururimi dusangiye...! @Bamporikie @Rwandacademy @JanvierPopote https://t.co/NQfkz4OK2w
— MUHIRWA Sulemani (@MUHIRWASulemani) December 11, 2020
Hahahah.... Byabintu byarakomeye..😂😂😂 https://t.co/Aqzdk4FXQ2
— UmuZayirwa (@UmuZayirwa) December 10, 2020
Ntacyo ntazabonera aha..inka imoka ndaq💀💀 barangiza bagaseka wana smh https://t.co/iFybC7sCnO
— Barbie gangsta ✨ (@Nastycutie_) December 10, 2020
Burya c aba queens inka zabo ni nka radio zirasamira? https://t.co/GV2eDY1Y7r
— Manishimwe Diego Dieudonne (@DiegoManishimwe) December 10, 2020
Ibi ni iki bahu!?
Ngo inka:
✔️ Iramoka
✔️ Irasamira
✔️ Iravuga..Ariko noneho Kinyarwanda🤦♂️🤦♂️🤦♂️🤦♂️🤦♂️ https://t.co/1YzToPrV44
— Janvier MUNYAMPUNDU (@MMJanvier1) December 10, 2020
Dore ni iyo bari kuvuga https://t.co/LMzF1OO0tz pic.twitter.com/nXe5AaAOzw
— U N C L E 107🇷🇼 (@gedeon107) December 10, 2020
Ubundi nkaba minisiteri yagakwiye guhita ibafata ikabajyana mu itorero bakajya kubigisha, instead yo kwiruka kubanzi ngo bari kuririmba ibishegu... https://t.co/fZ0gJwpyci
— Rutayisire (@Rutayisirefab1) December 10, 2020
Maye se ko dusigaranye ibimoka bigurwa ama miliyoni babuzwa niki kubitwerera izina ry'inka😭
Disgusting🤧 https://t.co/snwUfRyotl— I.36 (@mutupierre36) December 10, 2020
Ngo irasamiira?🤔😢
Umuco nyarwanda ni uwo gukurikiranira hafi pe!!Erega barisekera rwose. https://t.co/gRcM9B0TRl
— Ngabonziza Godfrey (@N____Godfrey) December 10, 2020
Arikose ibi niki bahu🤦🏾♂️🤦🏾♂️ mubintu binteye isesemi nisereri nukubona umunyazi uvuga ko inka imoka 🤦🏾♂️ https://t.co/E79iiROIRw
— Umwana W’umwirabura (@wumwirabura) December 10, 2020
Reba ikiganiro La Rwandaise yavugiyemo ko inka imoka

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!