Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, aribwo Sekagya Hills amurika ubushakashatsi yakoze mu bijyanye n’ubupfuma n’ubuvuzi gakondo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga na Siyansi ya Mbarara.
Ni ubushakashatsi yise ‘Philosophical Basis of Health Care among Baganda Traditional Spiritual Healers in Central Uganda’.
Bigamije kugaragaza ishingiro ry’imigenzo ya gipfumu n’ubuvuzi gakondo bukorwa n’abo mu bwoko bw’Abaganda mu bijyanye n’ubuvuzi.
Byitezwe ko ubu bushakashatsi bushobora gusiga uyu mugabo ahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubupfumu n’ubuvuzi gakondo, bitewe n’uko aritwara mu kubumurika.
Yahaya Sekagya Hills asanzwe yiyemerera ko ari Umuvugizi gakondo ku bw’umuhamagaro. Afite impabumenyi yakuye muri Makerere University mu buvuzi bw’amenyo, ndetse akaba anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buvuzi rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!