Mu busanzwe uyu musozi uherereye muri Tanzania ukagira ubutumburuke bwa metero 5 895 kuwurira bifata iminsi itanu ariko ishobora no kugera ku munani bitewe n’umuvuduko umuntu yakoresheje cyangwa inzira yanyuze.
Asad Ali Memon ushaka kurira Kilimanjaro mu gihe kitageze ku munsi mu ntangiriro z’uyu mwaka aherutse kurira umusozi wa Aconcagua ubarizwa mu ruhererekane rw’imisozi ya ‘Cordillère des Andes’ ukaba ari nawo muremure muri Amerika ya Ruguru n’iy’Epfo.
Mu kiganiro yagiranye na Geo.tv, Asad yavuze ko kuwa 10 Gashyantare azurira umusozi wa Kilimanjaro mu gihe kiri munsi y’amasaha 24 akaba Umunya-Pakistan wa mbere uciye aka gahigo.
Ati “Abanya-Pakistani benshi buriye uyu musozi mu minsi itanu n’itandatu, ari nacyo gihe gisanzwe ariko njye ndashaka kubikora mu munsi, mu gihe kitageze ku masaha 24.”
Asad yavuze ko intego kwari ugukuraho agahigo ka Karl Egloff ukomoka mu Busuwisi wuriye uyu musozi mu masaha atandatu n’iminota 42, gusa ngo we kubera ibikoresho bidahagije ngo azabikora munsi y’amasaha 24.
Muri uru rugendo we ngo azaba afite umwihariko wo kutitwaza ibiryo nk’uko abandi basanzwe babigenza gusa ngo azaba afite impamba ya Chocolat n’amazi.
Uretse kuba umusozi wa mbere muremure muri Afurika, Kilimanjaro iri no mu misozi ya mbere irindwi miremire ku Isi, ni nawo muremure ku Isi mu misozi itari mu ruhererekane rw’iyindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!