Korean Times ivuga ko igitera iyi ndwara ari amibe yitwa ’Naegleria fowleri’ ikunze kuboneka mu mazi ashyushye ajya mu mubiri ku buryo igera mu bwoko iciye mu matembabuzi yo mu mazuru.
Umugabo wahitanwe n’iyi ndwara ari mu kigero cy’imyaka 50, akaba yari amaze amezi ane muri Thailand mbere yo kugaruka mu gihugu cye ku wa 10 Ukuboza nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Korea gishizwe Kugenzura no Gukumira ibyorezo.
Uyu mugabo wabaye uwa mbere uhitanwe n’iyo ndwara muri Korea y’Epfo, yatangiye agaragaza ibimenyetso birimo kuribwa umutwe, umuriro no kuruka ku mugoroba yagereye mu gihugu.
Bwakeye ajyanwa mu cyumba cyakirirwamo indembe, ariko aza guhita yoherezwa mu bitaro ari na ho yapfiriye ku wa 21 Ukuboza, nyuma y’iminsi 11.
Ibipimo byagaragaje ko uyu mugabo yari afite ingirabuzima fatizo zihuye ku rugero rwa 99,6% n’iz’undi murwayi wari wagaragaweho na Brain-Eating Amoeba mu kindi gihugu.
Hagaragajwe ko koga mu mazi yanduye, koza amazuru ukoresheje amazi atari meza ari bimwe mu bishobora gukurura iyi ndwara.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Kurwanya no Gukumira Ibyorezo (CDC) cyatangaje ko amibe ya Naegleria fowleri ishobora kuboneka mu butaka, mu mazi ashyushye n’ibiyaga, imigezi n’amasoko y’amazi.
Muri icyo gihugu habarurwa nibura abantu batatu buri mwaka bafatwa n’iyo ndwara imenyerewe nka "brain-eating amoeba", hakagaragazwa ko yanduza ubwonko cyane iyo ibugezemo binyuze mu mazuru.
Iyi ndwara yamenyekanye bwa mbere mu myaka ya 1960, abantu bane bonyine ni bo bamaze kuyirokoka mu bagera ku 154 bayanduye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1962 na 2021.
Ni icyorezo gishobora gukwirakwira vuba nubwo inzego z’ubuvuzi muri Amerika zitangaza ko kidahanahanwa n’abantu cyangwa ngo kigendere mu mwuka, kandi ko bigorana cyane ko ibimenyetso bigaragara hakiri kare kuko akenshi ikunze gutahurwa iyo umuntu amaze gupfa.
Mu bindi bimenyetso uwanduye ashobora kugaragaza, harimo kumva aribwa cyane mu gahanga, kubona ibintu bidahari (hallucination) ndetse bishobora no gutuma umuntu ajya muri koma.
Kugeza none nta rukingo rw’iyi ndwara ruhari, uretse ko ishobora kuvurwa hifashishijwe gukomatanya imiti nka amphotericin B, azithromycin, fluconazole, rifampin, miltefosine na dexamethasone, yagiye yifashishwa ku bantu bake babashije kurokoka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!