00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Iran wari umaze imyaka 18 aba ku kibuga cy’indege i Paris yapfuye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 04:40
Yasuwe :

Umunya-Iran, Merhan Karimi Nasseri wabaye mu Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya ’Charles de Gaulle’ i Paris
mu myaka 18, yapfuye.

Merhan ni umwe mu bagabo bafite amateka atangaje ku Isi, kuko inkuru ye yaje no kuvamo igitekerezo cya filimi ’The Terminal’ yasohotse mu 2004.

Uyu mugabo wavutse mu 1945 se yakomokaga muri Iran, nyina ari Umwongereza. Yagiye i Burayi bwa mbere
mu 1974 agiye kureba nyina.

Yamaze imyaka mike aba mu Bubiligi, nyuma y’uko yirukanwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, n’u Budage kubera kutagira ibyangombwa byuzuye.

Nyuma yagiye mu Bufaransa aho yagiye mu gace ka 2F Terminal mu kibuga cy’indege ahahindura iwe.

Yahoraga yicaye ku ntebe azengurutswe nn’imitwaro y’ibintu bye akirirwa yandika ku buzima bwe, ubundi asoma ibitabo n’ibinyamakuru nk’uko BBC ibivuga.

Nubwo mu 1999 yaje guhabwa ubuhungiro n’uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa, yakomeje kwibera ku kibuga cy’indege kugeza mu 2006, ubwo yajyanwaga kwa muganga kubera uburwayi.

Nyuma yamaze igihe aba mu icumbi akoresheje amafaranga yakiriye kubera ya filimi, nk’uko ikinyamakuru Libération kibivuga.

Hari abaganga bakoze isesengura ku myitwarire ye, bagaragaza ko kubaho wenyine ku kibuga cy’indege byamwangije mu bwonko.

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’iki kibuga bwatangaje ko yapfuye urupfu rusanzwe.

Umunya-Iran Merhan Karimi Nasseri, wabaye mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya ‘Charles de Gaulle’ i Paris imyaka 18, yahapfiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .