00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Ecosse yabaye umuntu wa mbere uteweho ibiganza ku isi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 May 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Steven Gallagher ufite inkomoko muri Ecosse yateweho ibiganza bibiri. Nk’uko abaganga bakoze iki gikorwa babitangaje, ngo ni ubwa mbere ku isi umuntu aterwaho ibiganza byombi bikagenda neza.

Gallagher ngo yarwaye indwara idakira (sclérodermie) yamuteye ibibazo by’uruhu mu myaka igera ku 10. Ufite iyo ndwara ingingo z’imbere mu mubiri na zo zishobora kugerwaho.

Intoki ze zatangiye kuzana amagaragamba ku buryo byageze aho bidashoboka kuyakuraho. Byamuzaniye ububabare bukomeye bigera aho ahagarika akazi yari asanzwe akora ko gusakara amazu.

Mu rwego rwo kumugabanyiriza uburibwe, abaganga bamugiriye inama yo guterwaho ibiganza bishya. Nyuma y’impaka n’umugore we, Gallagher yarabyemeye.

Yagize ati “Nabanje guseka ubwo nabwirwaga ibyo guterwaho ibiganza. Kuri njye numvaga ari ibintu by’ikindi gihe. Njye n’umugore wanjye twabigiyeho impaka tuza kubyemeranywaho.”

Nyuma yo kubona umuha ibiganza bahuje imiterere, abaganga babashije kukimuteraho mu gikorwa cyatwaye amasaha 12. Nyuma gato ntiyashoboraga kunyeganyeza ibiganza ariko hagenda habaho impinduka nziza ku buryo yashoboraga gushimashima imbwa ye cyangwa gufungura ‘robinet’.

Ububabare bwaje kugera ho burangira burundu. Iki gikorwa cyabaye mu Ukuboza umwaka ushize, muri Leeds Teaching Hospitals NHS Trust nk’uko tubikesha 7 sur 7.

Uyu mugabo ngo yizeye ko azongera gusubira mu kazi ke gasanzwe.

Uyu mugabo yateweho ibiganza bishya bitanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .