Iki kigo cy’indege cya Leta ya Bahrain cyatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho uyu mukozi wakiraga abantu mu ndege yagize ikibazo cy’umutima mu gihe indege yari igeze ku butumburuke bwa kilometero 10.
Nyuma yo kubona ko Yasser Saleh Al Yazidi agize ikibazo aba bapilote bahise basubika urugendo rwavaga Bahrain rujya i Paris, ahubwo basubira inyuma bagana ku kibuga cy’indege cya Iraq, gusa biza kurangira uyu musore yitabye Imana mbere yo kugezwa kwa muganga.
Mu itangazo Gulf Air yashyize hanze yihanganishije abakozi bayo bapfushije mugenzi wabo, umuryango wa Yasser ndetse n’abakiliya b’iki kigo bahungabanyijwe n’ibyabaye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!