Umukobwa wo muri Nigeria utuye i Kigali yifatiye ku gahanga abagabo bo mu Rwanda bicisha benshi ururondogoro

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Kera indirimbo zasabwe cyangwa se intashyo bigiharawe cyane, nako si kera ni ejo bundi aha kuko nta myaka myinshi irashira, wasangaga abasore benshi bifashisha ayo mahirwe, yashaka kugira ubutumwa abwira umukobwa yari yarabuze aho ahera, akabinyuza mu ntashyo maze akamutura akaririmbo gakubiyemo ubutumwa bwose yashakaga kumuha, dore ko n’abahanzi bashimira benshi aho batishyikira.

Muri ibyo bihe rero hari umuhanzi wakoze indirimbo yitwa “Intinyi”, abwira umukobwa ati “Kutakuvugisha si uko nirata, kutagusuhuza si uko niyemera, ahubwo ni intinyi.”

Iyo ndirimbo yarakunzwe karahava, yewe no muri za ntashyo, ugasanga ntihabuze nk’abasore nka bangahe bayisabye bayitura abakobwa bihebeye ariko ugasanga intinyi yasumbye urwo rukundo bumvaga bafite.

Nari nibagiwe ahubwo ko hari n’abahanzikazi bakoze indirimbo zirimo amagambo abwira abasore gutinyuka bakaritobora bakababwira ko babakunda, bati rwose mu muco n’uko nta mukobwa ufata iya mbere ubundi nakabikwibwiriye, ariko nyabuna tobora uvuge.

Ibyo narabyumvaga nkumva nyine ni indirimbo nk’izindi abahanzi banditse ngo bashimishe abafana. Naje kongera kuzitekerezaho mbonye inkuru yasohowe n’ikinyamakuru cyo muri Nigeria cyitwa “Zikoko”, ubanza nawe wayibonye, cyangwa se ukaba wabonye inkundura y’impaka yakuruye ku mbuga nkoranyambaga no kuri WhatsApp.

Dore ni umukobwa w’Umunya-Nigeria wiga mu Rwanda muri African Leadership University, ahamaze imyaka ine, urumva ko amaze kubona byinshi ku buryo afashe ijambo mu basigaye iwabo muri Nigeria bamutega amatwi akababwira uko mu mahanga y’ino hameze.

Ubanza rero ari nayo mpamvu icyo kinyamakuru cyamuhamagaye kimubaza byinshi ku buzima abayemo mu Rwanda, n’uko yarubonye muri iyo myaka yose amaze ahiga.

Tomiwa rero, niko uwo mukobwa yitwa, yabajijwe byinshi ku Rwanda, arushima umutekano n’amahoro ndetse n’isuku irangwa hose, ariko ageze ku buryo abanyemo n’Abanyarwanda, ubanza yarasubizanyije ikiniga n’ubwo ntabashije kumva iryo jwi, ariko nkurikije ibyo nasomye yavuze, wumva yarabivuze ababaye rwose.

Ubundi yarabanje aravuga ati mu by’ukuri “Mu Rwanda nta bagabo bahari”, umunyamakuru ati reka da! Amubaza icyo ashaka gusobanura, umukobwa rero nibwo yiniguye, maze ababwira abagabo b’Abanyarwanda ntacyo asize inyuma.

Umunyamakuru ati “Buretse gato! Ushatse kuvuga iki ngo nta bagabo bahaba?’’

Tomiwa ati “Uribuka ukuntu nakubwiye ko abantu ba hano bifunga? Icyo nicyo kibazo cya mbere, ntabwo wateretana n’umuntu utazi. Reka mvuge ko ibyo ubinyuzemo ubundi ugatangira kuvugana n’umugabo hano, uzabihirwa cyane bitavugwa. Abagabo b’Abanyarwanda babishya umubano cyane (bari “boring”).”

Yongeyeho ati “Nk’umuntu uzi ukuntu abagabo b’Abanya-Nigeria badasanzwe, bashimishije, abagabo ba hano, ntabwo bazi uko bakwegera umugore, nta mikino bagira, ikindi ni abanyabugugu bitavugwa.”

Kandi ati “Nasohokanye n’abakobwa b’inshuti zanjye kenshi, ariko nta na rimwe umugabo aratwoherereza icyo kunywa cyangwa ngo agerageze kuvugisha umwe muri twe. Ntabwo mvuze ko tuba tubirangamiye, ariko muri Nigeria ibintu nk’ibyo biraba rwose.”

“Rwose ntibashobora kukwegera, ntibakuganiriza, bigeraho bigasobanura ko badashoboye ko mwakora imibonano mpuzabitsina, kuko kuri njyewe, kugirana ikiganiro ni yo ntambwe y’ingenzi mu kubaka umubano uganisha ku kuryamana.”

Umunyamakuru nawe mu ijwi ribabaye ati “Yooo! Birababaje disi.”

Tomiwa ati “Ubu ngubu ibintu byo guteretana hano mu Rwanda nabishingutsemo. Bizansaba kujya mu kindi gihugu aho nshobora kwirekura. Abagabo b’Abanya-Nigeria baba hano nabo wagira ngo sibo, rero nta cyizere pe, ubu ngubu singishakisha naraparitse.”

Ngibyo rero ibyahagurukije abasore n’abagabo benshi b’Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga bakandika basubizanya, gusa n’Abanyarwandakazi ntibahatanzwe, hari aho wasangaga bemeranywa n’uyu Munya-Nigeria bakemeza ko abagabo b’Abanyarwanda bagoye.

Umunyamakuru, Robert Cyubahiro Mckenna, uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter asubiramo amagambo Tomiwa yavuze ku bagabo b’Abanyarwanda ubundi yongeraho ati “Ndahamagarira abagabo bose b’Abanyarwanda, mukore ku makofi yanyu tujye kureba ’Kabeza Slay Queens’.”

Undi wiyise CEO na we yasubije ati “Nanjye nkibaza nti “What about that girl ubireka bikagera kuri urwo rwego kandi afite umunwa wo kuvuga icyo ashaka?”

Undi mukobwa w’Umunyarwandakazi na we yunze mu rya wa wundi nawe ashinja abagabo b’Abanyarwanda kuba “boring”.

Yavuze ko abifitiye n’ubuhamya ati “Ni gute umarana n’umusore amezi atanu muganira iby’imihanda myiza, inzu nziza, kugwa kw’imvura, nkongwa mu bigori?”

Yongeyeho ati “Ni nkaho uba uri guteganyiriza MININFRA, Meteo cyangwa MINAGRI. Njyewe mwaranyobeye.”

Arakomeza ati “Umusore nk’uwo mvuze hejuru se si boring? Mbwira, ugasanga mumaranye amezi atanu atazi uko mu kiganza hawe hasa, ntazi size [ingano] y’ikirenge cyawe. Ntazi icyo ukunda kurya, kunywa... Ahubwo arakorera ubuvugizi ibigo bya Leta.”

Undi musore wiyise Jimmy Kany na we yagize ati “Iyo mico ni iy’abakobwa b’Abanyafurika bahora bameze nk’ibimuga! Kuki wumva ko umuhungu agomba guhora agutamika? Mbwira? Hanyuma mwarangiza ngo murashaka uburinganire? Umugore w’i Burayi umuguriye abyita agasuzuguro! Ntashora na gato, n’iyo uguze na we asubirayo bwa kabiri.”

Undi musore nawe yateyemo indi ngingo ati “Ngaho, erega namwe muraturenganya byose byatangiriye aho baduhaye amasakoshi ngo tubatwaze batashye cyangwa basohotse bagiye kukazi.”

Abandi basore benshi bagaragaje ibitekerezo byabo kuri Twitter, bagarutse ku byavuzwe n’uriya mukobwa ko abagabo b’Abanyarwanda nta kibavaho, basubiza bavuga ko atari byo, ahubwo ngo ni uko ari abakene nta faranga baba bifitiye.

Umwe ati “Ikibazo cy’abakobwa beza tubabonamo ko bakunda amafaranga tugahitamo kwitwara nk’aho turi boring.” Kuyobya uburari nabyo bizamo.

Undi ati “Umva mukobwa, mu by’ukuri ntabwo turi abanyabugugu ahubwo ni uko turi abakene, hari byinshi biterwa no kuba turi abakene kandi si byiza.”

Tomiwa, umukobwa wo muri Nigeria yifatiye ku gahanga abagabo bo mu Rwanda biteza impaka

Umunyamakuru Edmund Kagire, na we yanditse asa n’utemeranywa n’ibyatangajwe n’uyu mukobwa.

Yagize ati “Ibaze kuza kuvoma ubumenyi mu gihugu usuzugura ibintu byacyo byose. Ese yaje gushaka impamyabumenyi cyangwa yaje gushaka umugabo? Ibyatamgajwe ku Rwanda muri iyi nkuru biteye inkeke niko navuga.”

Abatanze ibitekerezo ku nkuru yatangajwe na Zikoko kuri Twitter ijyanye n’iyi nkuru, hari abagiye basa n’abasubiza uyu mukobwa, hari n’uwavuga ko ari ukumwibasira ngo bamugerere mu kebo na we yabagereyemo.

Hari uwagize ati “Abanyabugugu? Ahubwo abagabo hano ntacyo bavugana n’umukobwa udasa neza kandi w’imico mibi, umbabarire kubivuga.”

Hari undi na we wagize ati “Reka mbasobanurire, abagabo b’Abanyarwanda bakunda Abanyarwandakazi kandi Abanyarwandakazi ni beza cyane, niyo mpamvu abagore b’abanyamahanga bagorwa no kubona umugabo ubatereta. Ikindi ni uko Abanyarwanda batwara ibintu gake bitandukanye n’Abanya-Nigeria.”

Undi ati “Ariko mube muretse kuturenganya, ubundi uriya mukobwa byibuze yirebye mu ndorerwamo na rimwe byibuze?”

Undi na we ati “Ujya gutera uburezi arabwibanza. Waba mu Rwanda rwuje abakobwa beza ukajya Nigeria gushaka iki?”

Hari n’undi wagize ati “Mu by’ukuri si ikibazo cy’umugabo niba udasa neza.”

Si abasore anenga gusa, hari ibindi birurira Tomiwa mu Rwanda

Mu bindi Tomiwa yagarutseho asubiza igitangazamakuru baganiriye, yavuze ko Abanyarwanda ari abanebwe mu bintu byose, atanga urugero rwo muri resitora.

Ati “Abantu ba hano rero ni abanebwe cyane. Ugereranyije bitwara amasaha abiri kugira ngo ibiryo watumije muri resitora bikugereho, iyo byihuse bihagera mu isaha imwe, mu gihe iyo ari ibiryo byiza, bikugeraho hashize amasaha atatu.”

“Iyo ugerageje kugaragaza ko bakurangaranye, ugaragara nk’umusazi kuko nta muntu utekereza ko amasaha abiri ari igihe kirekire cyo gutegereza ibiryo. Ntunagire ngo kandi bagerageza kwihutisha iyo uvuze icyo kibazo, bakureba nk’aho uri umusazi ubundi bakikomereza ibyo barimo.”

Yongeho ati “Ibi kandi si muri resitora gusa, ahubwo niko muri rusange Abanyarwanda bameze, nk’Umunya-Nigeria, uburyo bitwara bushobora kugusaza neza neza.”

Abagize icyo bavuga kuri ibi bamukwennye bagaragaza ko harimo gukabya cyane, bavuga ko bidashoboka ko umuntu yamara amasaha abiri muri resitora atarakirwa.

Ni byinshi yagiye agarukaho muri iki kiganiro ahanini byibanda ku itandukaniro abona hagati y’uko Abanyarwanda bitwara ugereranyije n’Abanya-Nigeria, byinshi asa n’uwabinenze n’ubwo byose atabyemeranyijweho na benshi nk’uko ibitekerezo byatanzwe bibyerekana.

Nubwo Tomiwa amaze imyaka ine mu Rwanda akaba akomeje kumanjirirwa ku bwo kudateretwa n’abasore b’ino, kuba ikibazo cye yabashije kwerura akagishyira hanze, abasore b’inkwakuzi n’abamararungu nta kabuza bamaze kurita mu gutwi nyuma yo kumenya ibisabwa ngo bigarurire umutima na roho bye, kuko ntaho yabakinze.

Abwirwa benshi akumvwa na bene yo!

Tomiwa yiga muri African Leadership University ndetse amaze imyaka ine mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .