Umukobwa usiganwa ku magare yahagaritswe akanya gato kubera gusiga abagabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Werurwe 2019 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Umugore ukomoka mu Busuwisi ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Nicole Hanselmann, yahagaritswe umwanya muto nyuma y’aho yari yasize abandi barimo n’abagabo.

Uyu mukobwa akinira ikipe Bilga Pro Tea yari mu isiganwa ryitwa Omloop Het Nieuwsblad ryo mu Bubiligi ryari ririmo abagabo n’abagore.

Abagabo bari bahagurutse mu minota 10 mbere y’abagore ariko Nicole Hanselmann yanyonze igare agera aho bose abacaho.

Abategura irushanwa bafashe icyemezo cyo kumuhagarika yongera kugenda nyuma y’iminota itanu.

Uku guhagarikwa kwa Nicole kwamuciye intege bituma asoza ari ku mwanya wa 74.

The Guardian yanditse ko nyuma y’isiganwa uyu mukobwa yavuze ko atishimiye icyemezo yafatiwe kuko yacitse intege bigatuma abandi bamucaho.

Ati “Byambabaje kuko nari ndi mu bihe byiza iyo abandi babonye uhagaze bibongerera imbaraga zo kugufata.”

Nicole Hanselmann yahagaritswe kubera gusiga igikundi cyarimo abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza