Umukinnyi w’umupira w’amaguru yamaze iminsi 74 arara ku kibuga cy’indege mu Buhinde

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2020 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ghana, Randy Juan Muller, yamaze iminsi 74 arara ku kibuga cy’indege mu Buhinde nyuma y’uko gahunda yo gufunga ingendo, ibikorwa bitandukanye na guma mu rugo ihamusanze.

Uyu musore w’imyaka 23, kuri ubu yabashije kuva ku kibuga cy’indege yari amazeho amezi arenga abiri. Randy Juan Muller, yageze mu Buhinde kuwa 7 Ugushyingo 2019, agiye gukinira ikipe ya ORPC Sports Club i Kerala, mu majyepfo y’u Buhinde mu gihe cy’amezi atandatu.

Ubwo Coronavirus yatangiraga gukwirakwira, Muller yateguye urugendo rw’indege yo kumusubiza iwabo muri Ghana kuwa 30 Werurwe. Icyumweru mbere y’urugendo, yafashe gari ya moshi yerekeza i Mumbai.

Muller avuga ko yumvise ko bashobora gufunga ibikorwa mu Buhinde, akajya i Mumbai kuhategerereza indege ngo itamusiga. Yahageze kuwa 21 Werurwe ariko nta mafaranga ahagije afite agorwa no kubona icumbi.

Ati “Nta muntu n’umwe nari nzi i Mumbai, nabonye abapolisi mbabwira inkuru yanjye, barambwira ngo njye ku kibuga cy’indege”.

Nyuma y’iminsi itatu, Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi yatangaje ko ibikorwa byose bihagaritswe iminsi 21 mu gihugu cyose. Ingendo zose zijya n’iziva mu Buhinde zikurwaho.

Muller yafashe icyemezo cyo kurara mu cyumba cy’abagenzi bitegura kugenda ku kibuga cy’indege cya Chhatrapati Shivaji Maharaj i Mumbai kugeza ubwo ingendo zasubukurwaga. Gusa gahunda ya guma mu rugo yarongerewe.

Ati “Abantu bo ku kibuga cy’indege baramfashije. Bampaye ibiryo baramfasha cyane”.

Muller yaje guhamagara kuri ambasade ya Ghana i Mumbai ariko bamubwira ko nta kinini bamufasha muri guma mu rugo.

Ubuzima yari abayemo bwarangiye mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo yagaragazaga ikibazo cye kuri Twitter, abigiriwemo inama n’umukozi wo mu rwego rw’umutekano.

Umwe mu banyamakuru yabonye ikibazo cye agisangiza abandi amusabira ubufasha abimenyesha na Aaditya Thackeray, Minisitiri w’ubukerarugendo akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mumbai.

Nyuma y’amasaha Muller yakuwe ku kibuga cy’indege ajyanwa muri hotel aho yabaye kugeza ubwo yabashije gusubira iwabo.

andy Juan Muller, yamaze iminsi 74 arara ku kibuga cy’indege mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .